Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko “Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera wavuzweho guhutaza umusekirite wa Isco na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi uregwa uburiganya, amabarwa yabo akazashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.’’

Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza.

Ku wa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, yikubita hasi.

Uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph yagize ati “Umukobwa ushobora kuba utari wamenye Nyakubahwa amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi.”

Nyuma y’amasaha asaga atatu, Uwizeyimana yasabye imbabazi yifashishije Twitter, ndetse avuga ko ibyabaye bitari bikwiye.

Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangiza iperereza kuri Uwizeyimana Evode, runatangaza ko ibizarivamo bizashyirwa ahabona.

Ku wa Kabiri kandi Ikigo ISCO cyatangaje ko “Uwizeyimana yahuye na Mukamana Olive ari kumwe n’ubuyobozi bwa @iscosecurity ku cyicaro gikuru cya ISCO mu rwego rwo gukomeza gusaba imbabazi ku ikosa ryakorewe Olive ari mukazi ke kuri Grand Pension Plaza.’’

Evode Uwizeyimana

_________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here