Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari na yo yashyize mu bikorwa umugambi wayo.

nkuko tubikesha BBC Urwo rwego (IRMCT) ruravuga ko bikekwa ko Bizimana yapfuye muri Kanama 2000, mu gace ka Pointe Noire, muri Repubulika ya Kongo (Congo Brazaville) ndetse n’imva ye yabonetse muri ako gace.

Kwemeza aya makuru y’urupfu rwa Bizimana,byaturutse ku iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha,hakoreshejwe ikoranabuhanga ku bufatanye n’abayobozi b’u Rwanda,Congo,Ubuholandi na USA.

Umwaka ushize hakozwe isuzuma rya DNA z’umuntu wari mu mva ya Bizimana aha i Pointe Noire gusa byavugwaga ko uwo mubiri ari uw’undi muntu.

IRMCT yakuyeho urujijo nyuma yo gukomeza kwegeranya amakuru ku byerekeye urupfu rwa Bizimana,iza gusanga koko ko ariwe wapfuye ari nawe washyinguwe muri iyo mva.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yapfuye muri Kanama 2000 I Pointe Noire.Uru rwego rwashimiye ikigo cy’Ubuholandi gisuzuma DNA n’icya USA ukuntu barufashije gusuzuma umubiri wa Bizimana ngo bamenye ko ariwe koko.

Abandi bagaragajwe n’urukiko rwa ICTR bagize uruhare muri Jenoside batarafatwa barimo Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.

Bizimana yashakishwaga n’uru rukiko ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yari yarashyiriweho igihembo ku muntu uzatanga agatoki aho ari.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here