Imwaka ibiri ishize hagiye hagaragara guhangana kw’ aba Bishop mu buhanuzi aho umwe yahanuraga ko umu Kristo we ari bube Nyampinga bikarangira atanaje no bisonga .

Kuriyi nshuro abantu bose bagize icyo bavuga ku mbuga nkoranya mbaga ku buhanuzi bwasohotse iminsi mike ishize aho Pastor Nsabimana Jean Bosco a.k.a Fire yahanuriraga umukristo we noneho Imana yamubwiye ko ariwe uzaba Miss Rwanda 2020 .

Mu kiganiro na Mukandoli jolie yavuze ko yabibonye kuri sitatasi y’ inshuti ko Fire yavuze ko umukobwa w’ umukristo we Nishimwe Naome ariwe uzaba Miss Rwanda 2020

Yagize ati ” urabona ko Pastor Bosco Nsabimana Fire wacu agaragaje ishusho nyayo y’ umuhanuzi , yakomeje agira ati ” Dukumbuye kumubona asengera abantu ndetse ahanura ku buzima bwabanyarwanda”

Emile Bakunda kwita Papa pasi we yanditse ku rubuga rwe ndetse ana postinga ifoto y’ umuhanuzi w’ Imana ati ” ndakubaha cyane muhanuzi w’ Imana erega n’ abanyarwanda barabizi ko uri umukozi w’ Imana itabesha ”

Mu ijoro ryacyeye niho Nishimwe Naome yatsindiye ikamba rya Miss Rwanda 2020 akaba yanqmbitswe ikamba rya Miss Photogenic nyampinga ubereye amafoto

Miss Naome ni umukristo w’ Itorero Patmos of Faith Church riyoborwa na Prophet Pastot Bosco Nsabimana ubarizwa kuri ubu muri Leta z’ Unze Ubumwe z’ Amerika (US) aho yagiye mu murimo w’ Imana ndetse no gusoza amasomo y’ icyiciro cya kaminuza muri Theology .

Benshi bemeza ko Prophet Jean Bosco Nsabimana bemera ubuhanuza bwe kandi bahora basenga Imana ngo yongere itange agahe ko kuzongera kubana nawe mu iteraniro asengera abarwayi , afasha abanyarwanda muri service zo gukira indwara no kubohoka (Géurison et Delivrance )

_________

Nelson Mucyo

Ahobite250.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here