Urubyiruko rwo mu ishyaka rya Vital Kamerhe rwazindukiye mu myigaragambyo


Iyi myigaragambyo ije ikurikira amarenga rwari rumaze iminsi rucira ubuyobozi bw’ Intara ya Kivu y’ amajyepfo



Amakuru agera kuri ahobite.com ni ay’ uko uru rubyiruko ryibumbuye mu ishyaka UNC (Union pour la nation congolaise) ryasabye ko

Umuyobozi warwo Vital Kamerhe yahabwa ubutabera akagirwa umwere agasubira mu mirimo ye yo kuyobora ibiro by’ umukuru w’ Igihugu Felix Tsisekedi


Iyi myigaragambyo yateguwe kuri uyu wa kane kuwa 18 /06/ 2020 byari biteganyijwe ko iza gutangira isaa yine za mugitondo nkuko byatangajwe na Fidèle Mugusho umuyobozi wa w’ urunana rwa UNC muri Kivu y’ amajyepfo . Imyigaragambyo yariteganyijwe mu gace kitwa Mulamba ahazwi nka Nguba bakamanuka bajya mu biro by’ Intara ya Kivu y’amajyepfo kuri guverinora (Labotte)



Iyi myigaragambyo na none iteganyijwe kuruyu wa gatandatu kuwa 20 /6/2020 umunsi Vital Kamerhe azaba asubiye mu rukiko kwumva imyanzuro

Fidele Mugusho arasaba aba papa ,mama , abajeni n’ abarwana shyaka ba UNC guhaguruka bakarwanya akarengane kakorewe umuyobozi wabo Vital Kamerhe



Urubanza rwa Kamerhe rwatangiye kuwa 11 gicurasi 2020 ariko akaba yaratangiye uburoko muri gereza nkuru Makala kuya 8 mata 2020 afungwa iminsi 30 y’agateganyo .

Vital Kamerhe ashinjwa ubujuru ,ruswa ,no kunyereza akayabo k’amafranga yari yaragenewe gahunda yashizweho y’ iminsi 100 ya perezida Felix Tsisekedi


____________________

Written by KIDUMU ELY ( www.ahobite.com)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here