Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no hanze Bruce melody akomeje guhirwa n’umwaka wa 2020 nyuma yo kugira amasezerano n’uruganda rwa telephone ubu yasinyiye urwenga ibinyobwa.


Ku munsi wejo taliki ya 29 zukwa karindwi umuhanzi wumunya Rwanda Bruce melody yasinyanye amasezerano n’uruganda rwenga ibinyobwa bisindisha rwitwa Brok aho azajya arwamamariza ibikorwa rwabyo cyane inzoga zarwo kugira rumenyekane, ibi bije nyuma y’amasezererano yagiranye n’izindi nganda zikomeye hano mu Rwanda harimo n’urwa telephone za infinix.


Bruce melodie yasinye amasezerano y’umwaka umwe yamamaza iki kinyobwa Ku mafaranga million 50 z’amanyarwanda yahawe na cheque yayo uwo mwanya gusa byinshi kuraya masezerano n’uburyo bazajya bakorana bizatangazwa muriyi minsi izaza kuko ejo nibwo yasinye bagiye gutegura uburyo bw’imikoranire.


Bruce melodie n’umuhanzi ukunda gukora cyane abantu bakaba baranamuhimbye akazina ka Munyakazi kandi ibikorwa bye birabigaragaza nk’indirimbo amaze iminsi asohoye yitwa saa moya ikunzwe n’abantu benshi mu gihugu ndetse no hanze, n’izindi yagiye agaragaramo nka ntiza afatanyije na Mr Kagame, ubushyuhe ari kumwe na deejay Pius n’izindi zagiye zimenyekana uyu mugabo arimo.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here