Kuri uyu wa kabiri tariki 23 kamena 2020 mu karere ka Rusizi muri Centre de Santé ya Nyakarenzo hamwe mu hashyirwa abarwayi basuzumwe Covid-19 , uyu munsi 3 muri bo basezerewe.

Nkuko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’akarere ,aba barwayi basezerewe Nyuma yo gukurikiranwa ndetse no kwitabwaho bakaba bakize muri abo barwayi 2 muri bo ni abagabo undi 1 ni umugore

Mubyishimo byinshi byaranze abari barwariye muri Centre de Santé ya Nyakarenzo mumvugo imwe bose bati

Turashimira leta uko yatwitayeho ubwo twari tumaze kwandura iki cyorezo twahawe ubufasha bwose ari nabwo butumwe tugeza iki gihe turi bazima ntawapfuye barasaba abanyarwanda gukomeza kwitwararika ndetse banirinda cyane

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda kuko aribwo buryo bwonyine buhari bwadufasha guhashya iki cyorezo Maze tugasubira mu buzima busanzwe

___________________________________

Written by Kidumu Elly

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here