Kuri uyu wagatatu Taliki ya 24/kamena2020 niho Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yakoze uruzinduko rudasanzwe mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo kureba ndetse no kugenzura aho bageze birinda Covid-19 byumwihariko no Gutanga Inama kubaturage bo muri aka karere

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije mubutumwa bwe bw’umwihariko yahaye abaturage bo mu karere ka Rusizi .
Yashimiye byimazeyo abaturage bo muri ako karere uko bitwaye mu byumweru bibiri bishize nkuko bigaragazwa n’imibare isohoka buri munsi yabanduye Covid-19 cyane ko igenda igabanyuka .

Minisitiri Dr .Ngamije Daniel mubutumwa bwe yijeje kandi abaturage bo muri aka karere ko mu gihe byakomeza gutya imibare yabanduye covid-19 ikagabanyuka leta yazafata izindi ngamba zirimo kuba bavanwa mu kato aka karere kamazemo ibyumweru bimaze kugera muri Bitatu nyuma yaho muri aka karere hagaragaye abwandu bwa Covid-19 mu bipimo biri hejuru

Ubu butumwa bwa Minisitiri w’ubuzima bwaje buhumuriza abaturage bo muri aka karere
Ahobite.com Twaganiriye numwe mubaturage wo muri aka karere ka Rusizi Ngendahayo Martin utuye mu murenge wa Kamembe mu Kagari ka kamashangi yagize ati “ ndikumva hari akanyamuneza kari kumutima wanjye kubwo ubutumwa bw’umubyeyi wacu Minisitiri w’ubuzima, butumye nizerako dukomeje kwirinda iki cyorezo tugakomeza kubahiriza ingamba za guverinoma iki cyumweru gisigaye twava muri Guma mu rugo

Nkuko bigaragara imibare y’ubwandu iragenda igabanuka byumwihariko muri kano karere ka Rusizi nkuko bigaragara kuri raporo yaburi munsi byumwihariko Iki cyumweru gishize

Abaturage bo muri barasabwa nanone N’ubuyobozi bwaka karere Gukomeza kubahiriza amabwiriza byumwihariko kuguma mu Rugo

______________________________________

Yanditswe na Kidumu Elly

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here