Nyuma y’uko indwara ya Ebola igaragaye mu gihugu cyabaturanyi DRC(Congo) guverinoma ndetse n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima bwagerageje gushaka umuti w’iki kibazo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa  13 Kanama nibwo abashinzwe ubuzima muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima batangaje ko uwitwa Esperance n’umwana we Eben-Ezer bakize indwara ya Ebora.

Esperance n’umuhungu we Eben-Ezer

Dr Sabue Mulangu inzobere muri Ebola,  aganira n’itangazamakuru yavuze  ko aba bombi ubu bashobora gusubira mu miryango yabo kuko bakize neza, yakomeje avuga ko ku bantu 681 bakoreweho igeragezwa ry’iyi miti ya Ebola 60% bari kuyikira.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru www.bbc.com cyatangaje ko umuti wa Ebola wakijije abantu ku rugero rwa 90%. Ariko bitavuze ko hari abahasize ubuzima.

Ni inkuru nziza ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima no ku baturage b’imijyi ya Goma na Gisenyi mu Rwanda kuri ubu itakigenderanira cyane nk’ibisanzwe kubera ubwoba bw’iki cyorezo.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here