Uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye imbabazi perezida Kagame wamugiriye icyizere ariko akaba yamutengushye bigatuma anahagarikwa ku mirimo ye .

Kuri Twitter Gatabazi yanditse ko ashimira Perezida Paul Kagame wamugiriye ikizere akaba yari amaze imyaka ibiri ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe k’imyaka ibiri n’amezi ikenda.

Yakomeje avuga ko ashimira abaturage b’iriya Ntara yayoboraga bamubaye hafi, akishimira n’ibyo yari amaze kugeraho muri kiriya gihe.

Mu butumwa bwe , Gatabazi Jean Marie Vianney yanaciye bugufi asaba imbabazi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umuryango RPF-Inkotanyi.

Ati “Ndasaba imbabazi kuba naragutengushye Nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere wari warangiriye ndetse RPF-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje izindi nshingano mushobora kumpa nkakomeza gukorera igihugu mu bushobozi bwange bwose. Nzahora nkuri inyuma nyakubahwa Paul Kagame!”

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ba Guverineri, uw’Amajyepfo n’uw’Amajyaruguru bahagaritswe ku mirimo yabo kugira ngo babanze bisobanure ku byo bakurikiranyweho, iyi baruwa yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu was mbere tariki 25 Gicurasi 2020.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe ntibyigeze bivuga ibyo aba baguverineri bagomba gusobanura.

Icyakora intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ziri ku rutonde rw’abakoresheje nabi umutungo wa leta gusa ntibyavuzwe niba iyi raporo ifite aho ihuriye niri hagarikwa ry’aba bombi.

Gasana Emmanuel yagizwe Guverineri w’intara y’Amajyepfo yari asanzwe Ari umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu gihe Gatabazi we yari umudepite .

Gatabazi JMV wari Guverineri y’Amajyaruguru yasabye imbabazi Perezida Kagame ku bwo kumutenguha Kandi yari yaramugiriye icyizere

Ahobite news

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here