Benshi mu barimu bagiye bemeza ko uburyo bwa porofesora ntacyo bumarira umwana ndetse butuma ireme ry’uburezi rijya hasi ariyo mpamvu Minisiteri y’Uburezi yahisemo kubukuraho.

Ibi Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yabitangarije mu nama yamuhuje n’abafatanyabikorwa mu burezi barimo abanyamadini n’amatorero ndetse n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe Imibereho Myiza.

Yagize ati: “Turashaka ko uburyo bwa porofesora buvanwa mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ubwo ni mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.Iyi myaka izajya yigishamo umwarimu umwe, ishuri niriba rirengeje abana 70 hagemo abarimu babiri, umwe wigisha n’umwungirije.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko gufata abarimu batanu bakinjira mu ishuri rimwe ku munsi,imbere y’umwana wo mu mwaka wa mbere bitamufasha kuko atabasha gusobanukirwa n’imikorere yabo kandi umwana muto aba ashaka umuba hafi ngo amenye aho afite ikibazo agikosore hakiri kare.

Ubu buryo bwo kwigisha ntibuzongera gukoreshwa uhereye mu mwaka utaha w’amashuri.

Iyi nama yari igamije kunoza imikoranire mu burezi, kuganira no gusangira amakuru ku byemezo bitandukanye byagiye bifatwa mu burezi bw’ibanze na TVET yabaye kuwa 05 Ukuboza 2019.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here