Inama y’abaminisitiri yatangaje ko abanyarwanda n’abasanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato aho bazajya biyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Uwo mwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri ugira uti“Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa. Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bazahabwa.”

Nyuma y’uyu mwanzuro,Umujyi wa Kigali washyizeho amasite azajya yakira abantu bavuye mu mahanga bashyizwe mu kato n’ibiciro by’ikiguzi cya serivisi bagomba gutanga.

Ibiciro byashyizwe hanze bigaragaza ko umuntu ashobora guhabwa serivisi zose zirimo gukorerwa isuku mu cyumba n’ibikoresho nkenerwa. Igiciro kiri hagati ya 55 000 Frw ku bifite mu gihe aboroheje ari 12 000 Frw ariko ho umuntu akiyishyurira serivisi zimwe na zimwe.

Ikiguzi cyo gucumbika muri Nyarutarama Apartment ni 55 000 Frw, Kicukiro Apartment (55 000 Frw), Dove Hotel (45 000 Frw), Hilltop Hotel (40 000 Frw), Greenwich Hotel (25 000 Frw) na IPRC Kicukiro yishyurwa 12 000 Frw ariko umuntu akigurira ibirimo isabune, uburoso bw’amenyo, amavuta yo kwisiga n’ibindi.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here