Ibiryo akenshi duteka usanga dushyiramo igitunguru ndetse kinatuma ibiryo byongera uburyohe, nyamara hari igihe usanga igitunguru kitahiye neza cyangwa ugasanga cyashiririye bitewe n’uburyo wagikase.

Tugiye kurebera hamwe uburyo bworoshye bwo gukata igitunguru.Mbere y’ibindi byose ubanza koze igitunguru cyawe neza, ukagitonora hanyuma ukongera ukacyoza neza, ugakata umutwe wacyo n’ikibuno byacyo.

1.

Uburyo bwa mbere ushobora gukata igitunguru mu buryo bw’ikiziga (ronde), iyo ugiye gukata muri ubu buryo ureba neza ko intoki zawe zose ziri gukora kuri buri nguni y’igitunguru nkuko bigaragara ku ifoto.

2.

Image result for cutting onions

Uburyo bwa kabiri, ni ugukata igitungu mo ibice bibiri hanyuma ukagikata cyubitse kandi gihagaze tambitse kandi wirinda gukata ibice binini.

3.

Ubu buryo bwa gatatu bujya gusa n’ubwa kabiri ariko itandukaniro ni uko igitunguru ugikata gitambitse.

4.

Ubu buryo ari nabwo tugiye gusoreza ho iyo ubukata, ubanza gukata igitunguru mo ibice bibiri hanyuma ukongera gukata uhagaritseukongera gukata utambitse gusa wirinda gutandukanya utwo duce kugirango bidapfa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here