Ibikenewe
- Sauce tomate 1
- Igitunguru 1
- chou fleur
- umunyu
- amazi
- poivro
Uko bikorwa
- Tunganya choux fleur uyikate neza, yikatemo uduce duto uhagaritse kuva ku giti cyayo
- Zitogose mu mazi arimo umunyu zimare iminota iri hagati 7 na 10 zitogota
- Zikureho uzishyire ku ruhande
- Tunganya inyama uzikatemo nazo ibice bitari binini cyane
- Zishyire mu isafuriya nta mazi ushyizemo upfundikire zihishwe n’amazi yazo
- Zimaze kumuka usukamo amavuta uvange
- Zimaze guhindura irangi ushyiramo igitunguru
- Shyiramo inyanya na sauce tomate uyireke ishye
- Ongeramo za mboga za chou fleur nta mazi arimo
- Shyiramo umunyu
- Vanga ubireke iminota nibura 3
Ubwo isosi yacu ikaba arihiye, ushobora kuyigaburana n’imuceri cyangwa ikindi ukunda.