Alain Muku umujyanama wa Nsengiyumva (Igisupusupu), yatangaje ko kuba Meddy yarasabye gukorana indirimbo na Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu, babyakiriye neza kandi ko bitanga ishusho nziza y’ubufatanye mu bahanzi nyarwanda.

Ku wa 18 Kanama 2019 Meddy yanditse kuri konti ya instagram yerura ko yifuza ko gukorana indirimbo na Nsengiyumva uzwi nka ‘Igisupusupu’. Yabyanditse nyuma y’uko ‘Igisupusupu’ yari amaze kuririmba mu gitaramo giherekeza ‘Iwacu Muzika Festival’ aho yishimiwe mu buryo bukomeye. 

Meddy yanditse agira ati “Umugabo w’umuhanga ‘Igisupusupu’ ndashaka indirimbo yacu twembi sasa! Ababishinzwe babitugiremo.” Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ nawe yamusubije agira ati “Tugomba gukorana indirimbo ni ukuri.”

Kuri ubu uyu musore yamaze gusesekara mu Rwanda

Alain Muku yagize ati: “Nk’umujyanama icyo mbivugaho ni uko ari inkuru nziza yo kubona abahanzi b’abanyarwanda bashobora gushyira hamwe bagakorana bagamije guteza imbere ubuhanzi muri rusange n’ibihangano nyarwanda by’umwimerere by’umwihariko”.

Yakomeje avuga ko igisigaye ari ukureba uko Meddy na Nsengiyumva bagirana ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo ndetse n’igihe ishobora kuzakorerwa, kuko ngo ibyo abahanzi bombi batangaje byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ati “…Nkaba numva hasigaye ko biganirwaho byimbitse mu mutuzo hagati y’abo bizaba bireba bonyine gusa.”

Nsengiyumva Francois w’imyaka 40 y’amavuko yari umuhanzi waririmbiraga mu isoko, ku isanteri n’ahandi ahabwa ibiceri. Yaje guhura na Alain Muku yishimira imiririmbire ye nuko amufasha kujya muri studio indirimbo yaririmbiraga ku muhanda zifatwa amajwi n’amashusho.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here