Umurongo wa 112

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burihanangiriza abantu bahamagara imirongo yayo yagenewe gukoreshwa hasabwa ubutabazi, bakabikora bakina. Ngo hari abayihamagara basaba indirimbo, hari n’abahamagara bakwitabwa bakicecekera.

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu CP John Kabera avuga Polisi yihanangiriza abayihamagara bakina

Itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwayo rivuga ko mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi nziza no kubafasha igihe bahuye n’ikibazo hashyizeho imirongo itandukanye ihamagarwa ku buntu.

Muri iyo mirongo izwi cyane ngo ni uwa 112 uhamagarwaho  Polisi y’u Rwanda igihe umuntu ashaka ubutabazi bwihuta, 110 igihe ushakirwa ubufasha agiriye ikibazo uri mu mazi, 111 igihe hari ikibazo gitewe n’inkongi, 113 igihe hari ikibazo k’impanuka mu muhanda, 118 iyo hakenewe serivisi  itangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, 997 ihamagarwa  mu kurwanya ruswa, ndetse n’umurongo wa 3511 wahamagara igihe uhohotewe n’umupolisi.

Kubera ko iyi mirongo ihamagarwa ku buntu, hari bamwe bayihamagara mu buryo budakwiye.

Raporo yakozwe  kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 18 Ukwakira 2019 ikozwe  n’ishami rya Polisi rishinzwe kwitaba ziriya telefoni  umunsi ku wundi yagaragaje ko  mu bantu bagera ku 192, 181 bahamagaye  mu minsi umunani gusa, abantu bangana 159, 841 aribo bahamagaraga bafite impamvu zumvikana zitumye bahamagara.

Abagera 1,092 bahamagaye batukana, abandi 902 bahamagara basaba indirimbo, abantu  8,643 bari abana bahamagaraga bakubagana, abantu 1,526 bahamagaraga basuhuza, abantu 2,446 bahamagaraga basaba serivisi za bimwe mu bigo by’itumanaho,  mu gihe abantu bagera ku 17,728 ari abahamagaraga ntibavuge bakicecekera.

Polisi ivuga guhamagara muri buriya buryo bibangamira abandi bantu baba bashaka guhamagara bakeneye serivisi zumvikana, bigatuma intego iriya mirongo yashyiriweho zitagerwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera anenga abakoresha iriya mirongo muri buriya buryo akavuga ko batuma abakeneye ubufasha batabubona.

Ati: “Iriya mirongo twayishyizeho tugamije gufasha abaturage, ariko  bimaze kugaragara ko hari bamwe mu bantu binubira ko batabona uko bahamagara bitewe na bamwe mu bantu bayikoresha nabi badusaba ibitajyanye na serivisi bakagombye kutubaza cyangwa bavugiraho amagambo atari meza.”

CP Kabera agaya bamwe mu bantu bafata telefoni badafite icyo bashaka kuvuga gifatika cyangwa bagambiriye gutukana gusa.

Aboneraho gusaba ababyeyi ndetse n’abandi bita ku bana kujya babarinda gukoresha telefoni bahamagara imirongo y’ubutabazi nta mpamvu.

Ati: “Mutekereze nk’umuntu uhamagara iriya mirongo nta kintu gifatika ashaka kuvuga, agatuka abapolisi gusa bari hariya biteguye guha serivisi abaturage bifitiye ibibazo cyangwa bekeneye gutabarwa. Hari n’imibare myinshi y’abana bakoresha telefoni z’ababyeyi babo bagatuma abantu babura uko bahamagara.  Ibi biragaruka ku nshingano z’ababyeyi babo cyangwa abandi bashinzwe kubarera, bakwiye kwigisha abo bana akamaro k’iriya mirongo  y’ubutabazi, bakamenya igihe ihamagarwa n’uko ikoreshwa.”

Ngo  Polisi y’u Rwanda izakomeza kwigisha Abanyarwanda  imikorereshereze myiza y’iriya mirongo  ariko nanone amategeko azubahirizwa ku bantu bazakomeza kuyikoresha nabi.

Yagize ati: “Abaduhamagaye bose biba bigaragara ndetse n’imirongo ya telefoni bakoresha bahamagara turayibona, byatworohera kubakurikirana  tukababona ariko sicyo kigamijwe. Icyo dukeneye ni uko abantu bamenya imikoreshereze y’iriya mirongo kandi bakirinda  imyitwarire mibi igihe baduhamagaye.”

Itegeko n°24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho ingingo yaryo ya 201 ivuga ko umuntu wese, utabiherewe uruhushya n’itegeko cyangwa ngo abisonerwe na ryo, agakora igikorwa kigira ingaruka mu buryo buziguye cyangwa butaziguye zo kwangiza, gutesha, kubuza, kubangamira ikoreshwa ry’ihuriro rya mudasobwa, cyangwa kubuza kugera, cyangwa kwangiza porogaramu cyangwa inkuru ibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga, aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe ibiteganijwe mu gitabo cy’amategeko ahana.

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 35 ivuga ko umuntu wese ubigambiriye, ukoresha mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ubuza amahwemo cyangwa, ushyira ibikangisho ku muntu cyangwa ku wundi muntu bigatuma umuntu agira umutima uhagaze cyangwa ubwoba hifashishijwe kimwe muri ibi bikorwa bikurikira iyo:

1° yerekanye, akwirakwije cyangwa ashyize ahagaragara inyandiko, amajwi, amashusho cyangwa amafirimi by’urukozasozi;
2° ku bw’inabi, afashe amashusho, firimi cyangwa amajwi by’undi muntu atabyemeye cyangwa atabizi;
3° agaragaje cyangwa akwirakwije amakuru ashobora gutuma undi muntu akorerwa ubugizi bwa nabi cyangwa ihohoterwa; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW

______________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here