Miliyari 1421.7 z’amafaranga y’u Rwanda niwo musoro ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda(RRA) cyagaragaje ko cyakusanyijwe nyuma y’uko intego cyari gifite ari miliyari 1392.1 z’amafaranga y’u Rwanda.
RRA yagaragaje ko yageze ku ntego yayo kurugero rwa 102.1% ni ukuvuga ko ku ntego cyari cyihaye iki kigo cyarengejeho miliyari 29.6Frw . Iyi misoro ikkaba yaerakusanyijwe kuva muri Nyakanga 2018kugeza muri Kamena 2019.
Mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, komiseri mukuru wa RRA Pascal Ruganintwali, yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye ikusanywa ry’imisoro rigenda neza ni uko ubukungu bwiyongereye mu Rwanda ndetse nabasora bakaba basigaye bibwiriza gusora.
Yavuze kandi ko hari hateganyijwe igipimo cy’izamuka ry’ubukungu ku kigero cya 7.5% mu 2018/19, nkuko ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyabitangaje ubukungu bw’igihugu buri ku gipimo cya 7.7% mu gihembwe cya mber, igihembwe cya kabiri ni 9.6%, naho icya gatatu cy’umwaka wa 2018/19 ni 8.4%.
Nho ku bijyanye n’ikigero cy’agaciro kibizatumirwa mu mahanga cyasri giteganyijwe kuzamuka kuri 16.3% akriko kiri kuri 17.0%.
Mu magambo ye yagize ati:”ugereranyije n’imwaka w’ingengo y’imari ushize 2017/18,umusoro ku bitumizwa mu mahanga wiyongereyeho miliyari 237.0Frw aho wavuye kuri miliyari 1395.4Frw ugera kuri miliyari 1632.5Frw.”
Arongera ati:”uku kuzamuka kwaturutse byaturutse ku bicuruzwa byatumijwe hanze y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba kuko byazamutseho miliyari 209Frw ugereranyije n’ibyatumijwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba kuko ho byazamutseho miliyari 27.9 Frw , ibi byose byatumyw amafaranga yakusanyijwe ku biro bya agsutamo arenga ku kigero cya 101.9% ku ntego gasutamo yari ifite, ni ukuvuga ngo intego yayo yarenze miliyari 2.1 Frw.”
Ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/20 RRA iteganya gukusanya ari miliyari 1,535.8 Frw ni ukuvuga 54.1%.
Nkuko byatangaje na minisitiri w’imari n’igenamigambi, ingengo y’uyu mwaka ni miliyari 2,876.9 Frw.
Iki kigo kandi cyatangaje ko impavu ibi byagezweho ari uko abacuruzi bab’abanyarwanda basobanukiwe agaciro kimisoro kandiko bakomeje gukataza kurangura hanze cyane cyane mu bushinwa.


Written by Vanesa Munyana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here