Kuri uyu mugoroba washize wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 nibwo Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda avanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kumarayo imyaka 10 ari muri gereza aho yari akurikiranweho icyaha cyo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mugore yari arangije igihano cy’imyaka 10, hanyuma leta ya Amerika isanga ko itamugumana ku butaka bwayo imwohereza mu Rwanda.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2003 aho yageze asaba ubuhungiro agaragaza ko ngo ari impunzi ya politiki.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi ari kumwe n’abana be bahungiye mu gihugu cya Kenya, bigeze mu 1995 yandika urwandiko rusaba ubuhunzi muri Amerika ariko abikora yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyenyezi akekwaho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Butare cyane cyane kuri bariyeri yari hafi yaho yari atuye, ahakoreraga Interahamwe nyinshi hamwe n’umugabo we Arsène Ntahobari na Nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline, wari Minisitiri w’Umuryango ndetse n’uwari Perefe wa Butare, Joseph Kanyabashi n’abandi.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here