Abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 bashyiriweho ibyo bagomba kuba bujuje nkuko byatangajwe na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura iri rushanwa.

Abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 batangiye kwiyandikisha binyuze ku rubuga rw’irushanwa, mu mabwiriza basabwe kuba bujuje harimo impinduka kuko Ikinyarwanda cyashyizwe mu ndimi zemerewe gukoreshwa.

Impinduka muri Miss Rwanda 2020

Abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 bashyiriweho ibyo bagomba kuba bujuje nkuko byatangajwe na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura iri rushanwa.

Amabwiriza cyangwa ibisabwa kugira ngo umukobwa abashe kwiyandikisha muri Miss Rwanda:

  • Kuba ari Umunyarwandakazi
  • Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
  • Kuba yararangije amashuri yisumbuye
  • Kuba avuga neza Ikinyarwanda. (Kuba azi urundi rurimi rwiyongera ku rurimi kavukire mu zemewe n’amategeko mu Rwanda nabyo biremewe)
  • Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m
  • Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9
  • Kuba atarigeze abyara
  • Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga
  • Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga
  • Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa
  • Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga

Umukobwa ugiye kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2020, asabwa kuba azi Ikinyarwanda mu gihe kumenya urundi rurimi byaba akarusho. Bitandukanye n’ibyakorwaga mbere.

Ubusanzwe mu mategeko y’irushanwa bavugaga ko umukobwa agomba kuba azi Ikinyarwanda n’urundi rurimi muri eshatu z’amahanga zemewe mu Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne, yemeje izi mpinduka ko aribyo iri bwiriza ry’ikinyarwanda ryahinduwe.

_______

Clément Bagemahe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here