Nyuma yo kugirana amasezerano y’Ubufatanye na Arsenal muri Gicurasi 2018,Leta y’u Rwanda yamaze kumvikana na PSG nayo ngo iyifashe kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda muri gahunda yiswe “VISIT RWANDA”.

Muri iyi myaka 3 y’ubufatanye,isi yose by’umwihariko umuryango wa PSG uzabasha kumenya ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda,umuco,n’ibintu byinshi bikorerwa mu Rwanda.Ubu bufatanye kandi buzafasha u Rwanda kubona abafatanyabikorwa benshi baturutse mu gihugu cy’Ubufaransa.

Gahunda ya VISIT RWANDA izajya yamamazwa kuri stade ya Parc des Princes,hanyuma nanone VISIT RWANDA yamamazwe ku kuboko kw’imipira y’ikipe y’abagore ya PSG no ku mugongo w’imyenda bakorana imyitozo.Mu bagabo VISIT RWANDA,izaba igaragara ku myenda bazajya bambara bishyushya mbere y’umukino ndetse n’iyo bitozanya..

Ushinzwe ubufatanye muri PSG, Marc Armstrong,yagize ati “Twishimiye kwakira u Rwanda mu muryango mugari wa PSG.Binyuze muri ubu bufatanye tuzabasha kugera ku bafana bacu muri Africa.Ubu bufatanye buzatuma u Rwanda rurushaho gutera imbere.Nyuma y’igihe tugerageza kumenya byinshi ku Rwanda n’abaturage barwo,twishimiye aya mahirwe tubonye yo gushyiraho ubufatanye hagati y’u Rwanda,Ubufaransa n’isi yose.”

Umuyobozi wa RDB,Clare Akamanzi,yabwiye ikinyamakuru Le Figaro ko u Rwanda rwahisemo gukorana na PSG kubera ko ari ikipe ikomeye ifite icyerekezo cyiza mu ruhando rw’umupira w’amaguru ku isi ndetse n’u Rwanda ruzungukira mu kugaragariza amahanga ibikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda].

Perezida Kagame aherutse kubwira ikinyamakuru NTV cyo muri Kenya ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bwarenze urwunguko kuko u Rwanda rwakuyemo amamiliyari y’amadolari ariyo mpamvu biyemeje no gushora mu ikipe ya PSG ikundwa na benshi.

Umujyi wa Paris niwe ukundwa na benshi I Burayi ndetse ukurura ba mukerarugendo ariyo mpamvu benshi bazabasha kumenya VISIT RWANDA.

Ntabwo impande zombi zatangaje igiciro cy’aya masezerano y’imyaka itatu.

Ikipe ya Paris Saint-Germain yagaragaje videwo abakinnyi bayo nka Neymar, Kylian Mbappé, Marco Veratti n’abandi, bamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here