Mu bushakashatsi bwamaze imyaka 50 bukorwa, Dr. Travis Bradberry na Joseph Grenny bagaragaje ko ubushobozi bw’umuntu mu gukemura ibibazo byo mu kazi bugira uruhare rukomeye mu kugera ku ntego ze. Uko umuntu akemura ibibazo bituma abantu bamugirira icyizere, bakamwubaha kandi ubucuti hagati ye na bagenzi be bukiyongera.

Iyo amakimbirane yadutse haba hakenewe ibiganiro byimbitse. Ibi biragorana cyane kubiyobora kuko buri wese aba afite igitekerezo cye kandi yifuza kugitsimbararaho. Kugira ngo umuntu akemure iki kibazo bisaba ubushobozi bwisumbuye mu mitekerereze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bantu bagera ku ntego zabo, 90% baba bafite ubushobozi buhanitse n’ubwenge mu mitekerereze.

Ese ni gute ushobora gukoresha ubushobozi n’ubwenge buhanitse mu mitekerereze mu biganiro bya ngombwa? Hari amakosa 5 ugomba kwirinda ndetse n’uburyo 5 ushobora kwikura muri ibyo bibazo biramutse bibayeho.

#1. Guhubukira kuvuga ukuri

Abantu bashobora kugukorera ibintu byinshi ubona ko bitagushimishije. Umunyabwenge ntahita yerekana umujinya we ngo arakare cyane. Mu buryo bwiza, abanza kubihanganira maze nyuma akabereka ko bamubangamiye ndetse ko nta cyubahiro bamuhaye. Umuntu w’umunyabwenge yirinda guhubuka ngo ahite avuga ukuri.

Ese ni gute wavuga ukuri ariko udahubutse? Benshi bibwira ko hari uburyo bubiri bwo gukemura ikibazo: kukivuga bikababaza uwo ubibwiye cyangwa kwicecekera kugira ngo utangiza ubucuti mwari mufitanye. Mu mitekerereze y’ubwenge umuntu ashobora kuvuga ukuri kandi ntakomeretse uwo abwira. Birashoboka ko abantu baganira ku kibazo gikomeye cyane kandi ibiganiro bikagenda neza cyane. Hari n’abandi baganira ku kibazo cyoroshye cyane ariko bikarangira bafatanye mu mashati, imvururu zikaba ndende.

Uburyo bwiza bwo kuganira ku kibazo si ukukivuga uko kitari, ahubwo ni ugushaka uburyo bwiza bwo kuvuga ukuri. Mu gihe uganira, irinde kugaragaza uburakari. Ubutumwa buri mu kiganiro cyawe nta cyo bwangiza ku wo ububwira ahubwo uburyo ubumubwira ndetse n’ubushake byo kumukomeretsa no kumwambura agaciro ni byo bishobora kumushengura umutima. Ukuri ntikubabaza hababaza amagambo akomeretsa umuntu akoresha ngo avuge ukuri.

#2. Gukwirakwiza amarangamutima yawe uko wiboneye

Abahanga mu by’ihererekanyabutumwa bavuga ko uburyo bwiza bwo kuvuga igitekerezo cyawe ari ukubanza ukerekana amarangamutima yawe. Uburyo bwiza bwo kuvuga igitekerezo ni ukubanza ugashyira mu gihe cyiza abo murimo kuganira kuburyo nawe ubona ko biteguye kumva ibyo ubabwira. Iyo utangiye kuvuga ibintu abantu batiteguye kubyakira babifata nko kubatwarira umwanya wabo ku busa.

Ni gute wabyitwaramo? Tangirana ibimenyetso bifatika. Hari igihe iyo abantu bari mu biganiro ubwonko bwabo butabaha ibintu bikwiye byo kuvuga. Benshi baba bafite imyanzuro y’uko ibintu byagenda gusa ariko ntibagaragaze impamvu ndetse n’ibimenyetso bifatika bituma batekereza batyo. Ni byiza ko mbere yo kuvuga icyo utekereza ubanza gusobanura no gutanga impamvu zifatika kandi zumvikana zishyigikira icyo gitekerezo.

#3. Gutsimbarara ku gitekerezo cyawe

Iyo umuntu avuguruje igitekerezo cy’undi bibaho ko undi atabyakira maze nawe agatsimbarara ku gitekerezo cye. Ubwonko bwacu bwanga cyane ikintu kibuvuguruza. Iyo turetse ubwonko bwacu bukayoborwa n’amarangamutima ibintu ntibigenda neza. Mu biganiro by’ingenzi gutsimbarara ku gitekerezo cyawe biba biganisha ku gutsindwa no kwerekana ko udafite ingufu n’ubwenge mu mitekerereze.

Ni gute wabyitwaramo? Ni ingenzi kumenya no kugirira amatsiko ibitekerezo by’abandi. Uburyo bwiza bwo kwirinda gutsimbarara ku gitekerezo ni uguhora ufite amakenga ku byo nawe utekereza. Ibi bituma uha agaciro ibitekerezo by’uwo muganira kuko uba wumva ko na we ashobora kugira ibitekerezo byiza kandi byubaka. Ni byiza kumva uwo muganira kuko bimwereka ko wamwubashye maze nawe akumva ashaka kumva ibitekerezo byawe.

#4. Gushinja abandi kuba nyirabayazana w’ibibazo urimo

Niba wari wizeye kuzamurwa mu ntera ku kazi, ariko nyuma ukumva ko umwanya wawe bawuhaye undi muntu, bishobora kukurakaza. Ikibazo ntabwo ugomba kugitura wa wundi wahawe akazi kuko si we watumye utazamurwa mu ntera. Umukoresha wawe ni we ugomba kubazwa byose. Uwahawe umwanya nta kibazo agoma kugirana nawe.

Ni gute wabyitwaramo? Ibaze ku bushobozi bwawe. Iyo ibyo twifuzaga bitagezweho twiyumvisha ko twagambaniwe maze uburakari bukaba bwinshi , ariko si ko bikwiye kugenda. Umuntu agomba kumva ko impamvu atageze ku ntego ze ari we zaturutseho. Icyo umuntu aba akwiye gukora ni ukwisuzuma akareba koko niba ubushobozi bwe bumwemerera kugera ku byo yifuza.

#5. Gutinya ingaruka zakubaho mu gihe uvuze ibitagenda

Abantu benshi bahitamo guceceka ntibavuge ibitagenda kugira ngo birinde ingaruka zishobora guterwa no kuvuga ikibazo. Ibi bituma abantu bigira ba ntibindeba, bakigunga ndetse rimwe na rimwe ugasanga nta muntu bavugisha ku kazi.

Ni gute wabyitwaramo? Reba ku ngaruka zo kutavuga ibibazo. Uburyo bwiza bwo kumva ko ugomba kuvuga ibitagenda neza ku kazi ni ugutekereza ku ngaruka zo kutavuga ibibazo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bagaragaza ibibazo biba bidasobanuye ko ari abanyamurava ahubwo biba bisobanuye ko ari abanyakuri. Aba baba birinda ko hashobora kuzabaho ingaruka zikomeye zitewe no kutavuga ibibazo. 
Ukuntu umuntu yitwara akemura ibibazo byerekana uwo ari we ndetse bikanerekana imitekerereze ye mu bandi. Ni byiza gukurikiza izi nama kandi buri muntu akihatira kugira imitekerereze njyabwenge mu gihe akemura ibibazo.

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here