Inyubako z’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali zizwi nka ‘Amashyirahamwe’, zafashwe n’inkongi mu rukerera rwo kuri uyu wa kabili

Polisi y’ Urwanda ishami rishinzwe kuzimya ikonki y’ umuriro

Iyi nkongi yibasiye izi nyubako bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ariko Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara.

Amakuru avuga ko iyi nkongi yatewe na Gaz yaturutse mu muryango umwe w’umucuruzi uhakorera igakongeza n’indi byegeranye.

Imwe mu miryango yahiye ni ikorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kurya (restaurant), inzu zitunganya amafoto n’izo bogosheramo.

Uwitwa Bizimungu Faustin yagize ati “Twabonye imyotsi ibaye myinshi noneho bagenzi bacu batangira kujya kubaza nyir’iyo nzu impamvu yabaye myinshi nibwo twasanze inzu yatangiye gufatwa.”

Yakomeje avuga ko iyi restaurant yakundaga kurara itetse ibishyimbo byo gukoresha mu gitondo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here