Umuhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 12, wabaye kuri uyu wa kane Itorero ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rugera kuri 689, mu muhango ukomeye witabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Iri torero ryatangiye ku wa 24 Kamena mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ryitabirwa n’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa imbere mu gihugu biganjemo abanyeshuri babaye indashyikirwa.

Abitabiriye ni abanyarwanda bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 kandi bafite ubuzima buzira umuze.

Bigishijwe ibikorwa binyuranye birimo imyitozo y’ibanze ya gisirikare, uburyo bwo gushakisha amakuru mu iperereza no kurwanya iterabwoba, banahabwa ubumenyi mu bya politiki aho bigishijwe amateka y’igihugu n’izindi gahunda za Leta.

Banatemberejwe ibice bitandukanye ndangamateka mu gihugu, aho basuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside basobanurwa birambuye inzira y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu yakozwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa mu 2016, nibwo Perezida Paul Kagame yasabye ko mu masomo ahabwa abaryitabira hongerwamo n’amasomo ya gisirikare, haherewe ku bari bamaze kunyura mu byiciro icyenda byari bishize.

Ati “Ubutaha tuzafata abamaze kunyura hano guhera ku cyiciro cya mbere kugera ku icyenda, tubashyire ku rundi rwego, tuzagabanya amasomo yandi hiyongere ibikorwa bya gisirikare. Kurasa imbunda z’ubwoko bwose, no kumenya kwirinda aho ziri wowe utazifite.”

Kuva mu 2008 iri torero ryitabirwaga n’urubyiruko ruba cyangwa rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu mahanga n’abitegura kujyayo.

Gusa Perezida Kagame yaje gusaba ko ryongerwamo n’indashyikirwa zagize amanota menshi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye n’urundi rubyiruko ruri mu nshingano zitandukanye mu gihugu.

Itorero Indangamirwa rimaze kunyuramo urubyiruko rusaga 3000. Wongeyeho abasoje iri torero uyu munsi, bose hamwe bagera ku 3,767.

Ahobite250

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here