Iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere yitabiriwe n’impuguke mu by’ubuhinzi, abaminisitiri bashinzwe ubuhinzi ku mugabane wa Afurika n’abandi.

Yanitabiriwe kandi na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Ishami rya Loni rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO), ritangaza ko Abanyafurika miliyoni zirenga 257 bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibiribwa, abarenga 90% bakaba ari abatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Perezida Kagame yagaragaje ko bimwe mu bikomeje kuba ikibazo ku mugabane wa Afurika harimo n’amakimbirane atuma ikibazo cy’inzara gikomeza kwiyongera.

Yagize ati “Umutekano n’imiyoborere myiza nibyo bizaba ipfundo rya byose twifuza gukora, bityo gahunda z’ubuhinzi nazo zigomba gushyirwa muri ubu buryo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugeza ubu hari gahunda ijyanye n’amasezerano ya Malabo yo mu 2014 agamije kugabanya ikibazo cy’inzara mu 2025.

Gusa yagaragaje ko iki kibazo ubona ko cyakomeje kwiyongera mu bihugu byinshi ku mugabane wa Afurika. Yavuze ko 20% by’ibihugu bya Afurika bifite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije agaragaza n’ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana nacyo.

Ati “Hano mu Rwanda, twarwanye uru rugamba, ariko ndabizeza ko bijyanye n’ubumenyi dufite mu biganza byacu hamwe n’ikoranabuhanga n’ubufasha bw’abafatanyabikorwa, no kuzirikana ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, tugiye gukemura iki kibazo. Kandi tuzatsinda. Ndashaka kubabwira ko niba twabishobora na buri wese yabigeraho.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kizagira ingaruka mbi ku buzima bw’abakiri bato kuri uyu mugabane, kandi niba iyi mibare itagenzuwe neza bisobanuye ko ahazaza habo kuri uyu mugabane hazaba hari mu kaga.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, avuga ko nta gushidikanya ko gikomeje gutuma umusaruro w’ibihingwa nawo warakomeje kuba muke.

Perezida Kagame ari kumwe n’abandi bayobozo
Bamwe mu bitabiriye iyi nama i kigali

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here