Mu kiganiro Rirarashe cyo mu gitondo kuri TV1,KNC yavuze ko Gasogi United nta mpuhwe ifitiye Rayon Sports ariyo mpamvu agira inama umutoza wayo Guy Bukasa yo kwegura hakiri kare.

Yagize ati “Tuzahura n’ikipe ya Rayon Sports, ni ikipe mu by’ukuri nziza, ikipe ifite umutoza twareze, twatoje guhangana kandi dukunda twabanye mu bihe bibi, bigoye. Umutoza ufite ubushake w’umuhanga, ufite impano n’ubunyamagayo.

Ariko hari ikintu nshaka kugiramo inama murumuna wanjye, Guy Bukasa, nkunda cyane. Ndavuga nti ‘kubera ubunyangamugayo bwawe n’ahazaza heza ufite, n’inzira nziza urimo, nakugira inama yo kwegura mbere y’uyu mukino’.”

KNC ukunze kuyoshya imikino mbere y’uko iba,ari mu itsinda rya B ryo guhatanira shampiyona uyu mwaka aho ari kumwe na Rayon Sports,Rutsiro FC na Kiyovu Sports.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here