Kuri uyu wa gatanu mu gufungura ku mugaragaro Stade y’imikino y’amaboko ya KIGALI ARENA, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kwiha gukora neza muri byose vuba kandi ibintu binoze, ndetse akomoza ku kintu cy’uko kugira ngo ube igihangange biva mu bikorwa, avuga ko n’u Rwanda ruzaba igihangange.

Perezida Paul Kagame afungura Kigali Arena yishimiye uburyo yubatswe vuba kandi neza

Iyi Kigali Arena yubatswe ku ruhande rwa Stade Amahoro i Remera ahagana ku Gicumbi k’Intwari, ifite imyanya 10,000 abantu bicaramo.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro kigufi yatanze ayifungura yavuze ko ashimira abantu bubatse Kigali ARENA, mu mazina ashimira umugabo ukuriye kampani yitwa SUMA, SALIM BORA.

Kampani ye ya SUMA ikomoka mu gihugu cya Turukiya. Perezida Kagame yavuze ko bubatse Kigali Arena mu buryo buhambaye, kandi mu gihe gito cyane cy’amezi atandatu gusa.

Ati “Bakora ijoro n’amanywa, ariko niko abantu bakwiriye gukora ubwo natwe tuziha gukora neza, vuba  kandi ibintu binoze.”

Perezida Kagame yashimiye bariya bubatsi bo muri Turukiya ko bakoresheje Abanyarwanda 70% mu bubatse iriya nyubako, ngo byatumye Abanyarwanda na bo hari ubumenyi bagira kuri bariya.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ashimira Abanyarwanda n’u Rwanda kubera ko ibi byubatswe mu mutungo w’igihugu.

Ku nshuro ya gatatu abo yashimye ni Masai Ujiri Peresida wa Toronto Raptors ikipe izwi cyane muri Shampiyona ya Basketball muri Amerca (NBA), batwaye igikombe cya Shampiyona muri uyu mwaka.

Masai ni we wazanye igitekerezo cyo kubaka umukino w’amaboko wa Basketball, kuwukuza, kuwuteza imbere, no kuwuzamura ku rwego rwo hejuru muri Afurika afatanyije na Madufale n’Umuyobozi wa NBA, ADAM SILVER.

Aba bagabo ngo  bafite gahunda yitwa Geant of Africa, yasabye Abanyarwanda bari hariya muri Kigali Arena guharanira iryo zina.

Ati “Kwitwara nka Geants, bituruka ku bikorwa, Geants bivuze igihangange, ibihangange murabizi? Kugira ngo ube igihangange biva mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana gusa, ugaragara. Ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange, uba cyo.

Ubu n’u Rwanda ruzaba cyangwa ni igihangange. Tugomba kubishingira ku bikorwa, uko dukora, ibikorwa byacu, kubaka ikintu nk’iki kikaba ari cyiza, ukirebera ku rwego rw’Isi yose nibyo ngibyo.

Perezida Kagame yavuze ko Kigali Arena izajya ifasha abayireba ku bwiza, abayikiniramo bakishima ariko ko intego yayo ya mbere ari iyo kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Africa mu mukino wa Basketball bashobore kuhitoreza, kuhakinira, kuhatsindira, nk’uko babizi mu Rwanda.

Arashimira urubyiruko, ndetse n’abantu bose  bashaka kuba ibihangange mu mikino nk’iyi Kandi abifuriza kuzaba byo , bityo igihugu ubwacyo bakigire igihangange.

Iyi Stade yahise iganurwa, APR BC mu bagore yatinze The Hoops 56 – 52. Umukino wa Play-Off wa nyuma mu bagabo, ni Patriots BBC ikina na REG BBC.

Ahobite250

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here