Kuri station ya RIB mu murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro hafungiye umukobwa w’imyaka 23 witwa Feza uvugwaho guta umwana we mu ruzi rwa Nyabarongo kubera umujinya yatewe n’uwo bamubyaranye wanze kumuha indezo.

Feza avugwaho kujugunya umwana we w’umuhungu muri Nyabarongo

Uyu mukobwa yari atuye mu mudugudu waKabeza, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka.

Umwe mu mboni zacu avuga  ko bamenye ko uriya mukobwa yabyaye taliki 05, Kamena, 2020 ariko nyuma bakabona nta mwana afite.

Batangiye kubona ko nta mwana afite taliki 12, Kamena, 2020 bibaza uko byagenze.

Nyuma yo kubona ko nta mwana afite kandi bari bazi ko yabyaye batangiye kubimubaza ariko akabihorera baza kubibwira abayobozi .

Ati: “ Tumaze kubona ko Fez anta mwana yonsa kandi twari tuzi ko yabyaye, twibajije uko byagenze,  tubimubajije akatwihorera. Nyuma rero twabibwiye abayobozi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka witwa Segatashya Alexis avuga ko amakuru yabonye avuga ko uriya mukobwa yateze imodoka akava i Masaka ahetse umwana agakomeza Nyabugogo atega igana Kamonyi .

Avuga ko uriya mukobwa yaje gusubira inyuma kuri Nyabarongo ata umwana we  muri ruriya ruzi nk’uko yabibwiwe.

Segatashya ati: “Ayo makuru twayamenye taliki 17, Kamena, 2020.  Twamenye ko Feza  Jeanne yabyaye umwana w’umuhungu ariko nyuma abaturage babura uwo mwana bamubajije avuga ko yamuhaye Se bamubyaranye witwa Mugisha ariko uyu barabimubajije arabihakana.”

Uyu muyobozi avuga ko uriya mukobwa yemeye ko yajugunye uriya mwana taliki 11, Kamena, 2020.

Abajijwe niba uriya mwana yarashwe n’amazi, Alexis Segatashya yasubije ko ‘bishoboka cyane’ kubera ko  nta muntu bumvise arangisha ko yamurohoye.

Yasabye urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina bakiri bato kandi idakingiye, akavuga ko ari yo ituma hari abakobwa basama inda batateguye bakananirwa kwita kubo babyaye kuko nabo baba bakiri bato kandi nta mikoro.

_________________

Yanditswe na Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here