Hashize imyaka irenga 10 Aba basore Man Martin na Patrick Nyamitali batakibarizwa mu cyiciro cy’ abaririmbyi ba Gospel nubwo bitavuze ko batakiririmba indirimbo z’ ishima nizihimbaza Imina

Ibi biherutse kutavugwaho rumwe nyuma yigihe gito Man Martin agaragaye mu rusengero rwa Hope Ministries church ku gishushu ahimbaza Imana .

Ibura ryabo muri Gospel ntiryakunzwe kuvugwaho rumwe mu barokore.

Murenzi Antoine umukristo wa Bethesida Holly church yavuze ari mu bantu bakundaga Man Martin cyane kandi wababajwe no kuva kwe muri Gospel kuri we ngo kugaruka kwa Man Martin murusengero byaba ari insinzi ikomeye kuri Gospel nyarwanda yagize ati ”

nashimishijwe no kumva ko hari itorero ryamutumiye ku gishushu biranezeza , ndi umwe mu bantu bakundaga Man Martin cyane , ndetse sinakwibagirwa Urukumbuzi ahantu rwankuraga rukanangeza . No kuba yongeye kwitabira invitation mu matorero n’ Insinzi ikomeye kuri Gospel ”

Man Martin ni umwe mu bantu bagize sigise (succes) muri Gospel ndetse ni umwe mu bahanzi bahawe ibihembo byinshi muri Gospel ndetse bitabiriye ibitaramo bikomeye bya Gospel mu Rwanda .

Patrick Nyamitali


Umuhanzi wamenyakanye cyane muri Gospel , umuhanga mu majwi no mu miririmbire wakunzwe mu ndirimbo nka Mesiya , uri Imana n’ izindi .

Patrick Nyamitali yigaragaje cyane ndetse no mu ndirimbo zihuriwemo n’ abahanzi benshi (All stars) zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 .

Nyuma yaho amanyekaniye cyane muricyo gihe nawe yahise atangaza ko avuye muri Gospel ibintu bitanejeje abakunzi ba gospel mu Rwanda.

Nyamitali yahise akurikira Man Martin dore ko bari n’ inshuti za hafi , maze nawe aba aribagiranye muri Gospel

Daniel Svecson umuhanzi wa Gospel Yemeza ko nawe ari umwe mu bantu bakundaga aba bahanzi kandi uhora akumbura ibihangano byabo cyane .

Yagize ati ” Nakundaga aba bagabo b’ Imana kandi sinabacira urubanza na gato kuko bagiye aho amahitamo yabo yaberekeje kandi nkeka ko bakiri abakristo kuko ndabihamya neza ko Man Martin akiri umukristo wa Adepr asengera muri chapelle International ya Adepr Gakinjiro …

Bivugwa ko Patrick Nyamitali atakibarizwa mu Rwanda ko ahubwo yibera muri Kenya kuko mu minsi ishize yakunzwe kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri Kenya aho yagaragaye yitabiriye amarushanwa yo kuririmba ndetse anatsindira nibihembo .

________

Yanditswe na Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here