Liquid Telecom ,Sosiyete icuruza ibijyanye n’itumanaho rya Internet yatanze miliyoni 10 zo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (mituweli) abaturage batishoboye mu ntara y’ Iburasirazuba AKarere ka Nyagatare.

Sam Nkusi umuyobozi wa Liquid Telecom niwe washyikirije Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba sheki ya miliyoni 10


“Udashobora kwivuza ntiyanagira imibereho myiza n’ubuzima bwiza” SAM NKUSI

Yakomeje agira Ati “N’abatishoboye dukwiye kubateza imbere, nka Kompanyi turatera imbere ariko iyo duteye imbere dusize wa muturage inyuma nta n’ubwo noneho azaba n’umukiriya wacu, ubucuruzi bwacu ntibuzakura, urebye iyo tubafashije tuba twifashije.”
Guverineri Mufulukye Fred yeretse abaturage ko amafaranga yabonetse hasigaye kuyashyikiriza akarere kagahitamo abo kishyurira

Mu Karere ka Nyagatare, umwaka wa mituweli ushize wasize abaturage 85.3% ari bo bafite ubwisungane mu kwivuza.

Kuva uyu mwaka watangira, abaturage 43.5% bo muri ako karere ni bo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, habarirwamo abatishoboye bishyurirwa na Leta bakaba bamaze kuba 51.7% hashingiwe kuri raporo yo ku wa 26 Nyakanga 2019.

Sheki ya miliyoni 10 yashyikirijwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, amafaranga akazahabwa Akarere ka Nyagatare agenewe, noneho hakazatoranywa abaturage batishoboye ibihumbi 3,333 bazishyurirwa mituweli hifashishijwe iyo nkunga ya Liquid Telecom.

Uretse kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza, Liquid Telecom kandi ivuga ko hari n’amashuri ataratangazwa umubare azahabwa umuyoboro wa Internet cyane cyane ayegereye umupaka kugira ngo bizorohereze abanyeshuri kwiga neza isomo ry’ikoranabuhanga ndetse n’abarimu babone uko bakora ubushakashatsi ku masomo bigisha

Ubwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here