Umunsi w’umuganura wabereye mu midugudu yose mu Rwanda kuriyi nshuro AHOBITE 250 twasuye umudugudu wa Ruhetse akagari ka Gasanze umurenge wa Nduba Akarere ka Gasabo
Umunsi waranzwe n’ubwitabire bw’Abaturage baturiye umudugudu wa Ruhetse , Abayobozi mu nzego zose z’Igihugu ku rwego rw’ Umurenge umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ umurenge wa Nduba .


Madame MUSASANGOHE Providence Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ umurenge wa Nduba yasobanuriye icyo umuganura uvuze ku banyarwanda . Yavuze ko umuganura kuri we ari “Ishusho y’ubumwe bw’Abanyarwanda uko abanyarwanda icyo gihe bahuraga bagasangira kubyo bejeje ibishimbo amasaka amata kuko bari bagizwe n’ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko umwami yasangiraga nabene gihugu umuganura byari ikimenyetso cyo kwishimira umwero ibyo abane gihugu bejeje kandi bakaboneraho numwanya wo gufata ingamba “
Nubwo imvura yazindutse igwa ntibyabujije abaturage baturiye umudugu wa Ruhetse kwitabira ibi birori by’ Umuganura .



Rwarakabije Theoneste umuyobozi w’Umudugudu wa Ruhetse yavuze ko umwihariko w’Umudugudu wabo mu Karere ka Gasabo bifuje gusangiza abubu uko byabaga bimeze mu muco nyarwanda aho yavuze ko ati”Icyari tugamije nukigisha no kwimakaza umuco nyarwanda cyane cyane uko byagendaga basaba umugeni kuko muri iki gihe umuco ugenda ucika bityo dutekereza kwereka urubyiruko uko byagendaga basaba umugeni mu bukwe nyarwanda”
Amateka y’ Umunsi w’ Umuganura
Abitabiriye uyu munsi w’ umuganura mu mudugudu wa BIHETSE basangijwe amateka meza ku muganura wa mbere yabakoloni .


Bwama Aimable MBONIMANA watanze ikiganiro cyiza cyashimwe cyane yavuzeko ” umuganura ari umuco nyarwanda wabayeho kuva cyera ku gihe cy’Umwami Gihanga Ngom’ ijana mu kinyejana cya 9 uyu muhango wabaga buri mwaka ukabera i Bwami ukayoborwa n’umwami afatanyije nabanya mihango b’ umuganura ku rwego rw’ umuryango ukayoborwa n’ umukuru w’umuryango kandi ugahabwa agaciro ibwami nu muryango mugari nyarwanda .
Abakoloni bamaze kuza
Bwana Aimable yakomeje avuga ko ikibabaje aruko abakoloni bamaze kugera mu Rwanda mu 1925 baduciye ku kwizihiza umuganura ukaza kongera kwizihizwa nyuma y’ ubukoloni urwanda rubonye ubwigenge abantu bongera kwizihiza umuganura mu miryango kubera ko ubuyobozi bwariho butahaye agacuro umuganura .
Uko bawizihizaga
Umuganura wizihizwaga n’amasaka abanyarwanda bagashimira imana uburumbuke bw’ umuryango imyaka n’amatungo yabahaye bakaganuza umwami amata amasaka nizindi mbuto nkuru arizo , uburo,inzuzi n’isogi nibindi banaga bejeje
Umwami niwe watangizaga uyu muhango agafata umwuko akuva umutsima mu guha agaciro abayobora n’igihugu muri rusange. Hahitaga halurikiraho ibirori by’imihigo umwami akamurika unusaruro w’abanyarwanda hakabaho amarushanwa mu duce dutandukanye hakabaho imbyino gakondo imitako inka nziza imyaka nibindi.
Muri iki gihe
Umuganura warenze imbibi zo kwita kumusaruro w’ubuhinzi nubworozi
bigera mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere ry’abanyarwanda harimo ubuzima ,uburezi, ikoranabuhanga imikino nimyidagaduro ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro inganda ibikorwa remezo umuco ubukerarugendo n’ibindi.
Nkuko byakorwaga cyera kwizihiza umuganura ubu bigamije kwishimira umusaruro wagezweho murizo nzego zose ari nako hafatwa ingamba zo kwongera umusaruro
Insanganyamatsiko ya none
Insanganyamatsiko yubu iragira iti “umuganura isoko y’ubumwe no kwigira” iyi nsanganyamatsiko ikaba ishingiye ku ndangagaciro z’ umuco nyarwanda zijyanye no kwizihiza umuganura arizo ” gukunda igihugu ubupfura ubumwe bw’abanyarwanda no gukunda umurimo ”
Dore uko byari bimeze mu mudugudu wa Ruhetse (Amafoto)











Umurenge wa Nduba ugizwe n’Utugari 7 ndetse n’Imidugudu 45 harimo nuyu wa Ruhetse wabereyemo ibiroro byo jwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu murenge wa Nduba.
Written by Nelson Mucyo