Nyampinga w’u Rwanda 2019 , Nimwiza Meghan afatanije na Miss Rwanda 2018 , Iradukunda Liliane bitabiriye umushinga wo gukangurira urubyiruko ubuhinzi no kurwanya imirire mibi bafatanyijije n’umushinga Hinga weze, ibyo bikaba byabaye kuruyu wa gatatu tariki 18 Nzeli 2019 aho uru ruzinduko ruzamara iminsi ibiri mu Ntara y’Uburasirazuba.


Ku bufatanye n’abanyeshuri bo ku ishuri rya Ruramira ba nyampinga babiri bafatikanyije mu gukora akarima k’igikoni, sibyo gusa kandi bafatanyije no gutera ibiti mu mbago z’ikigo.

This image has an empty alt attribute; its file name is me1-2456351568826343.jpg

Babwiye aba banyeshuri gukomeza kwita umunsi ku munsi ku biti bateye kugira ngo bizakure neza; mu biti bateye harimo imyembe.

Miss Nimwiza Meghan yatowe afite umushinga wo gufasha urubyiruko kwinjira mu buhinzi buteye imbere, abakiri bato bakihangira imirimo kandi n’u Rwanda rukagira abashoramari bakiri bato b’abahinzi. akaba yarambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 mu Ijoro ryo ku i tariki ya 26 Mutarama 2019. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here