Iri joro ryakeye nibwo umuhanzikazi Muhoza Fatuma uzwi kw’izina rya Nina uri mu itsinda rimwe na mugenzi we Chally bise chally&Nina nibwo uyu mukobwa yizihije isabukuru ubwo hari harimo inshutize n’umuryango we harimo na nyina, bamwe mu nshuti ze harimo Uncle Austin, Dj Pius, Bruce Melody, Amalon na Dj Marnaud.
Mu ijambo rye Nina yatangaje ko ari ubwa mbere akorewe ibirori by’isabukuru kuko ikindi gihe yabaga ari muzindi gahunda rimwe na rimwe akanabyibagirwa, yafashe kandi umwanya wo gushimira abitabiriye ibi birori ndetse n’inshuti ze,ariko ageze kuri Chally bahuriye mu itsinda rimwe amaera nkubuze uko abivuga asaba ko bamushima cyane kuko uretse kuba baba mu itsinda rimwe ni n’imuvandimwe mwiza.
Nina mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru yabajijwe impavu yakase umutsima wenyine avugako ari gusenga Imana ngo uyu mwaka abe ariwo wa nyuma yikatana umutsima,avuga ko kandi kuri we adahitamo arebeye ku bwiza bwinyuma ahubwo kuba akunda Imana byaba bihagije.


Written by Vanessa Munyana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here