Abanyarwanda bamwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga cyane cyane twitter bitonganyije abandi bagerageza kumva uburemere bw’inkuru ihagarika bimwe mu byemezo by’ inama y’ abaminisitiri yafashe ibyemezo byo kurekure ingendo hagati y’ intara zitandukanye ,hagati y’ umugi wa kigali hamwe na moto zitwara abagenze.

Itangazo dukesha urukuta rwa Twita rw’ ibiro bya Minisitiri w’ Intebe rivuga hamazwe gukorwa ubusesenguzi ibyari biteganyijwe ko moto ndetse n’ingendo bikibujijwe .

Soma itangazo

Tubibutse ko mu makuru ya Radio y’ Igihugu ku mugoroba wo kuwa 31 gicurasi Dr. MURUNGI Sabin uhagarariye ikigo cy’ ubuvuzi RBC yatangaje ko moto ziri bujye mu muhanda kuri uyu wa mbere , ndetse bishimangirwa n’ itangazo rya Polisi yageneye abanyamakuru ryemeza ko gahunda yo kubahiriza ibyemezo by’ inama y’ aba minisitiri ikomeje.

Byaje guhinduka rero nyuma yamasaha make kuko ku isaha ya saa tanu irengaho iminota 34 zijoro nibwo haje gutangazwa ko ibyari bitaganyijwe byahindutse .

Ibi kandi bije nyuma yaho umurwayi wa mbere wa Covid 19 yitabye Imana mu Rwanda .

________

Yanditswe na Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here