Nyuma yo kugera mu Rwanda, Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Mu byo yatangaje ko we nta kidasanzwe uretse gutegura indirimbo nziza kandi zifite umwihariko mu muziki we kandi agakoresha imbaraga nyinshi.

Diamond Platnumz yabajijwe aho umushinga w’indirimbo yakoranye na Meddy ugeze, avuga ko indirimbo ihari bayikoze ariko ikaba itararangira kuko guhuza umwanya kwabo byagiye bigorana. Diamond ariko yijeje abafana ko indirimbo ihari kandi abasaba kwihangana bakayitegereza.

yabajijwe kandi ku mubano afitanye na Shaddyboo, uyu musore yatangaje ko ari inshuti ye kandi amufata nka mushiki we ko nta mubano udasanzwe bafitanye, ndetse akaba nkabandi bakobwa bamufana hano mu Rwanda.

Iki gitaramo cyateguwe na East African Party, Diamond yatumiwemo mu gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n’abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

Ibiciro biteganyijwe muri ubu buryo

mu myanya isanzwe: amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya y’icyubahiro: amagaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) abagura amatike mbere: ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw)

Aho wasanga amatike: mu mujyi wa Kigali by’umwihariko ku maduka ya Canal+ yaba kuri KCT, UTC no kuri CHIC. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo wayasanga kandi i Remera imbere ya stade Amahoro ndetse no kuri resitora ya Tam Tam i Nyamirambo. 

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here