Semivumbi Daniel wamenyekanye nka Danny Vumbi yasohoye indirimbo ‘Umugozi’ yakoranye na Itahiwacu Bruce ujwi nka Bruce Melodie, ivuga ku muntu ushobora kwiyahura abitewe n’urukundo.


Aba bahanzi b’abahanga bahuje imbaraga

Ni indirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 59’, yakorewe muri Kikac Music isanzwe ibarizwamo Danny Vumbi.

Hari aho aba bahanzi baririmba bagira bati “Imbaraga ni nke mu mutima wange, ikiniga ni cyinshi mu mutima wange ntabwo ngukangisha uyu mugozi wo kwiyahura, ubu buzima kububamo ntagufite ntabwo nabishobora.

Ntabwo ngukangisha uyu mugozi wo kwiyahura, ubu buzima kububamo ntagufite sinabishobora. Ntabwo ngukanga ngo ubanguke bwangu ngo nkurebe bwa nyuma, ahubwo ubu buzima uzabubazwa ngiye kuko wambabaje.”

Indirimbo ‘Umugozi’ yasohotse mu buryo bwa video buzwi nka Visualizer, iba indirimbo ya kabiri aba bahanzi bakoranye nyuma y’iyo bakoranye yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Danny Vumbi yasohoye indimbo nyinshi zirimo ‘Umudendezo’, ‘Danger’, ‘Murasa’, ‘Wabigenza ute’ n’izindi.

____________________________________

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here