Muri gahunda ya #ahobitegospel# indirimbo IBIHAMYA ya Chorale Abaragwa iyoboye izindi mu Rwanda .
Chorale Abaragwa ya ADEPR KIMISAGARA YA 2 inayoboye amakorali y’ Icyumweru , ije isimbura chorale la source yayoboye urutonde rwacu iki cyumweru gishize cyose


Iyi ndirimbo IBIHAMYA, irimo ubutumwa bwiza kandi chorale Abaragwa yifuza ko yagera kure igahembura imitima ya benshi.


Perezida wa Chorale Abaragwa Bwana Nyaminani Alexis yavuze ko yishimye cyane kuba iyi ndirimbo igeze hanze ati
“dufite ibyishimo abyinshi kuba iyi ndirimbo igeze hanze”
Korali Abaragwa ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR KIMISAGARA YA 2 ikora ibikorwa by’urukundo bitandukanye, imaze kumenyekana mu bitaramo byinshi ikora by’ ivugabutumwa izwiho kuririmbana morali ndetse no gukoresha imbaraga mu miririmbire myiza iteye imbere .


Muryoherwe na IBIHAMYA
by Abaragwa Choir ADEPR KIMISAGARA ya II .
Indirimbo y’ Icyumweru
Kanda hano wumve IBIHAMYA by chorale abaragwa https://youtu.be/qw3xVyxMkfQ
Ahobite250.com tuzakomeza kubagezaho ibijyambere byiyi Chorali.
_______________________
Bagemahe Clément