Social Mula umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya R&B ,wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zikaba zaranakunzwe harimo:‘Abanyakigali’, ‘ku ndunduro’, Isegonda’, ‘Warakoze’, ndetse n’izindi zitandukanye zamugejeje ku rwego rushimishije mu Rwanda no hanze yarwo.

N’ubwo uyu muhanzi amaze imyaka isaga itandatu mu muziki kandi akaba ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda gusa ntago yari yarigeze ashyira hanze album nimwe.

Kuri ubu yatangaje ko ubu ari mu mishinga yo gutegura gushyira hanze umuzingo we wa mbere(album) mu mpera z’uyu mwaka nubwo kuri ubu atarayibonere izina.

Mu magambo ye yatangarije Ahobite250, yagize ati “ndi kuyitegura cyane ko uyu mwaka binkundiye utarangira ntabikoze, hariho indirimbo abantu bazi nizindi batazi”

Yavuze ko impavu atari yagasohoye album ye nuko igihe kitari cyakageze akaba yemeza ko bimukundiye nta gihindutse uyu mwaka yaba yasohotse

Warakoze’ ni ndirimbo Social mula amaze igihe gito ashyize hanze yadutangarije ko igitekerezo k’iyi ndirimbo ari inkuru umuntu yamuhaye kandi mu kwandika indirimbo ze agendera ku bintu biri mu buryo bwiza(positive) kandi ku buryo buri wese yumva imureba. Amajwi yiyi ndirimbo yakozwe na Jay P naho amashusho afatwa na Fayzo.

Umva hano ikiganiro cyose cya Social mula:


Written by Vanessa Munyana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here