Mani Martin yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Idini y’ukuri” yari imaze imyaka irindwi isohotse mu buryo bw’amajwi.Umwihariko wayo ni uko ifite ubusobanuro bwanditse mu kiyapani.

Mu kiganiro cye yatangaje ko imyaka irindwi ishize abantu bakomeza kumusaba ko yasohora amashusho y’indirimbo “Idini y’ukuri” bityo nawe ahitamo gushyira mu bikorwa icyifuzo cy’abakunzi be.

Ni indirimbo iri ku muzingo we(album) wa kane yise “My Destiny”  avuga ko yatekereje kuyisobanura ‘kugira ngo abazayireba bakoresha urwo rurimi nabo babashe gusobanukirwa ubutumwa burimo cyane ko bugenewe isi yose.’ Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’uko uyu musore atumiwe mu buyapani.

Mu magambo ye yagize ati:  “Ikiyapani ubwacyo kuba kigaragara muri ‘subtitles’ ni uko nzi ko ubu hari abayapani bakurikira muzika yanjye. Ubwo mperuka yo mu bitaramo bizenguruka icyo gihugu nahungukiye abakunzi b’inganzo yanjye batari bacye.”

Iyi ndirimbo ije nyuma y’uko asohoye iyitwa ‘Mama Africa‘ yasohoye avuye mubuyapani.

REBA HANO “IDINI Y’UKURI” YA MANI MARTIN

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here