Uncle Austin agiye guhurira kurubyiniro na Sheebah ku nshuro ya mbere. Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya afrobeat na dancehole bikaba byamushimishije aho yabigaragarije kurukuta rwe rwa Instagram aho yashyizeho ifoto yamamaza igitaramo cya Kigali summer fest azaririmbamo, arangije atangaza ko yibutse ko aribwo bwa mbere agiye guhurira na sheebah ku rubyiniro. Uyu muhanzi Kandi yigeze kukanyuzaho mu rukundo na n’uyu mugandekazi Sheebah Karungi aho bamaze imyaka igera kuri icyenda bakundana nubwo imyinshi muri yo bakundanaga Uyu munsi ejo bagashwana.

Uncle Austin na Sheebah batangiye gukundana mu mwaka wa 2006-2007 batandukana burundu mu mwaka wa 2013 nkuko amakuru atugeraho abivuga. Umwe mu nshuti zaba bombi ubazi bakundana yatangaje ko Uncle Austin yatangiye gukundana na Sheebah mu mwaka wa 2006-2007 bakomeza gukundana ariko Sheebah we yabaga ari muri Uganda, urukundo rwa kure rwagiye rugora aba bahanzi bagiye batandukana kenshi bakongera bakiyunga kugeza mu mwaka wa 2013 ubwo batandukanaga burundu.

Uyu watangaje aya makuru azi neza aba bahanzi yavuze ko Kandi kinwe mu bintu abantu batazi ni uko mu rwego rwo kuzamura Sheebah ko hari abahanzi nyarwanda Uncle Austin yagiye asaba ki bakorana n’uwahoze ari umukunzi we bakabyanga cyane Ko yari ataraba icyamamare.

Kigali summer fest izahurirwamo n’ aba bahanzi batandukanye kikaba kitezwe ko kizaba tariki 27 Nyakanga 2019 I Kigali mu ihema rya Camp Kigali kikazataramamo abahanzi barenga icumi bo mu Rwanda biyongera kuri Sheebah Karungi na Princess Flor umu Dj ukomeye i Burayi uzaba avanga imiziki muri iki gitaramo. Bamwe mu bahanzi babanyarwanda bandi batumiwe harimo ;Riderman, Bruce Melody, Safi Madiba, Queen Cha, Jay Polly, Marina,Social Mula, Dj Pius, nabandi benshi batumiwe.

Written by Vanessa Munyana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here