Mu itangazo rya OMS : Dexamethasone Yemejwe nk’ umuti wahangana na coronavirus

(OMS) yagaragaje ko ibisubizo byavuye mu igerageza ry’ibanze ry’umuti witwa ‘Dexamethasone’, ari ibyo kwishimirwa ndetse ko uzifashishwa mu kuvura abarwayi ba Coronavirus

OMS yatangaje ko kugerageza uyu muti biri gukorerwa mu Bwongereza ikindi nuko uyu muti ari igisubizo cyo cyorezo gihangayikishije isi yose byibuze watuma umuntu umwe muri batatu aticwa na Coronavirus iyo uwuhawe umurwayi urembye uri kuri ‘Ventilator’, naho wahabwa umurwayi ukeneye umwuka wa Oxygène, ugatuma umuntu umwe muri batanu adapfa.

abantu barembye uyu muti ukaba ari igisubizo kuri bo ariko abarwayo natarembye ntacyo wabamarira

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko uyu ari umuti wa mbere werekanye ko ushobora kugabanya ibyago byo guhitanwa n’icyorezo cya Coronavirus ku barwayi barembye bashyizweho imashini cyangwa bakeneye umwuka.

Yashimiye u Bwongereza by’umwihariko Kaminuza ya Oxford iri gukora ubu bushakashatsi bw’uyu muti, ndetse n’abarwayi bagize uruhare mu gutuma ugera ku rwego rwiza uriho.

Umuti wa Dexamethasone watangiye gukoreshwa mu 1960, usanzwe uvura ibijyanye n’indwara zo mu buhumekero ndetse na kanseri zimwe na zimwe.

____________________________

Written by Kidumu Ely

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here