Perezida Paul Kagame Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 ,yasuye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba byagizweho ingaruka n’ibiza,bikomeye byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi mu ntangiriro z’uku kwezi.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yahaye icyizere abanyarwanda ko igihugu kizivana gitwari mu bibazo kirimo byatewe na COVID-19 ndetse n’ibiza.

Ati “Turi guhangana na COVID-19 ndetse n’iyangirika ryatewe n’imvura ikomeye hamwe n’imyuzure yatwaye ibiraro n’imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu. N’ibirenze ibi, tuzabitsinda.”

Perezida Kagame yanasabye ko imigezi ikomeza kubungabungwa, imisozi igacibwaho amaterasi y’indinganire kugira ngo bigabanye uburyo amazi akomeje gutwara ubutaka.

Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gicurasi 2020,ibiro bya Perezida,Village Urugwiro, byatangaje ko yasuye akarere ka nyabihu by’umwihariko mu bice byangijwe cyane n’imvura yaguye mu minsi ishize.

Village URUGWIRO yagize iti “Uyu munsi,Perezida Kagame yasuye ibice bitandukanye bigize akarere ka Nyabihu byasenywe n’imvura nyinshi,birimo ikiraro cya Giciye kiri kongera kubakwa kugira ngo abagenzi babashe kugera ku bitaro bya Shyira.”

Imvura iherutse kugwa mu ijoro ryo ku itariki 06 rishyira iya 7 Gicurasi 2020, yatwaye ubuzima bw’abantu 72 mu turere tunyuranye tugize intara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, inasenya inzu zirenga 100 z’abaturage, ubu bamwe bakaba bacumbikiwe mu bigo by’amashuri no mu miryango inyuranye mu baturanyi.

Mu karere ka Gakenke hapfuye abantu 23, muri Nyabihu hapfuye 18, Muhanga hapfa 12, Musanze hapfuye 6, Ngororero hapfa 5, Rulindo hapfa umwe na Rubavu hapfa umwe.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here