Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku nshuro ya mbere yavuze ku nama yahuruje urubyiruko rurenga ibihumbi bitanu muri Kigali Convention Centre, rwijejwe gucyura akayabo k’amadolari rugataha amara masa.

Ni mu kiganiro “Meet the President” ngaruka mwaka vyabereye muri KCC (Kigali Convention Center) kuri uyu wa 25 Kamena 2019 aho byavugwaga ko yateguwe n’Ikigo Wealth Fitness International, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197, maze abiganjemo urubyiruko biyandikisha ku bwinshi ariko kugera kuri KCC, basanga ingoma zahinduye imirishyo ahubwo ni ukubanza kwishyura amafaranga, ibyo byanateje akavuyo imbere ya Radisson Blu Hotel.

Mu kiganiro nyakubahwa perezida wa repuburika yatanze yagize ati

“Niba dufite urubyiruko rwumva rutyo, rwirukankira ibintu, umuntu akavuga ati njye nkiza abantu, rukiruka rukajyayo hari ikibazo. Nta gutekereza. Ikibi cyane muri byo ni uko uwo wabashutse ko abakiza, yashaka ko bamukiza kubera ko yabavanyemo amafaranga batari bafite.”

“Niba dufite urubyiruko rumeze rutyo hari ikibazo kinini cyo gukemura. Gusa umuntu utazi n’aho ajya, gushuka abantu akababwira ngo, ni nka ba bandi bazaga bakavuga ngo barakiza, bakiza abantu, indwara, ubukene, bafite ubushobozi bwo kubikiza ariko ugasanga barabikiza abandi ariko bo badashobora kubyikiza ariko abantu bakiruka bakajyayo.”

“Umupolisi yagiye kureba muri hotel aho babikoreye, abona abantu buzuye aho bagera mu bihumbi hanyuma bagiye kureba, basanga hari umuntu wiyandikishije wavuze ko agiye gukora inama y’abantu 500 ariko hari haje ibihumbi bitanu by’abanyarwanda, mwe abana bato.”

“Abonye baje ari benshi ashyira imifuka aho ngo bashyiremo amafaranga, bakayashyiramo , uwayagujije, uwari ufite ayo nta yandi afite aragenda ajya gushyiramo amafaranga.”

Perezida Paul Kagame yanakomoje kubyazamuwe n’imbuga nkoranyambaga mu cyiswe #KagameFreeKenyans cyaturutse ku itabwa muri yombi ry’abanyakenya bateguye iki gikorwa twagarutseho mu nkuru  avuga ko muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zisigaye zarigize abacamanza zagakwiye kureka ubutabera bugakora akazi kabwo.

Written by Vanessa Munyana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here