Abagize Koperative y’Abahinzi b’Imbuto n’Imboga Duhinge neza (KAIDU) ikorera mu Karere ka Rubavu baratangaza ko kwibumbira hamwe byabateje imbere.

Ubu bari hafi kuzuza uruganda mu Murenge wa Busasamana muri kariya karere ruzajya rubafasha kubungabunga umusaruro wabo.

Bavuga ko ari igisubizo k’ikibazo bajyaga bahura na cyo cy’umusaruro waburaga isoko mu gihe wabaga wabaye mwinshi ukabapfira ubusa kuko batabaga bafite uburyo bwo kuwubika ngo utangirika.

Ibitunguru bizajya byumishwa, hanyuma izindi mboga n’imbuto bishyirwe mu cyumba gikonjesha.

Iyi koperative yatangiye mu 2010 ihinga imboga zitandukanye n’ibinyomoro.

Ihinga ku buso bugera kuri hegitari 375, igizwe n’abanyamuryango 198.

Umwe mu banyamuryango b’iyi koperative witwa Ntanshutimwe Celestin utuye mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, ufite imyaka 55, ni umuhinzi wabigize umwuga, avuga ko uruganda bagiye kuzuza ruzabafasha kubika neza umusaruro wabo mu gihe bategereje isoko.

Agaragaza ko bajyaga bahura n’ikibazo cy’uko iyo umusaruro wabaga mwinshi ku isoko ibiciro byamanukaga cyane kandi ntunagurwe wose ngo ushire bikabateza igihombo.

Yakomeje asobanura uko biba byifashe nko ku musaruro w’ibitunguru agira ati: “Urabona nko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ikiro cyari ku mafaranga 20 gusa kuko umufuka w’ibiro 100 waguraga ibihumbi bibiri, none ubu tuvugana ikiro kigeze kuri 600, urumva ko inyungu ni uko nk’abanyamuryango ba koperative tugiye kujya duhinga isoko niribura umusaruro tuwumishe tuwubike, isoko nirizamuka tubone kugurisha umusaruro wacu”.

Avuga ko kwibumbira hamwe n’abandi muri koperative birimo inyungu nyinshi; bunguka ubumenyi bwo guhinga kijyambere bakiteza imbere kandi bakabona n’uburyo bwo kwita ku musaruro wabo ukabona isoko.

Yagarutse kuri izo nyungu agira ati: “Ntarajya muri koperative nari mfite isambu ntoya, ubu narayongereye, nari mfite ingana na ari 10 ariko ubu mfite hegitari zigera kuri 3, niyubakiye inzu ifite agaciro k’amafaranga agera kuri miriyoni 12 ubu nyibamo, ndubatse mfite umugore n’abana batanu kandi mbasha kubitaho nkanabarihira amashuri, bamwe barangije ayisumbuye”.

Uruganda ruzuzura rutwaye miriyoni 120 Perezida wa KAIDU Musabyimana Musa Mustafa, yasobanuye uko bageze ku rwego rwo kwiyubakira uruganda, avuga ko bashoyemo miriyoni zigera kuri 33 z’amafaranga y’u Rwanda na Leta ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibaha inkunga ya miriyoni 87 kuko uruganda ruzuzura neza rutwaye miriyoni 120.

Uruganda rugeze kuri 85% rwubakwa; igisigaye ni ugushyiramo imashini zizafasha mu gutunganya umusaruro n’izo kuwubika.

Yagize ati: “Habayeho gukusanya umusaruro w’abanyamuryango tukawugurisha, hanyuma bakagira icyo binjiriza koperative na bo bakabona ayo batwara”.

Yongeyeho ati: “Twararebye dusanga umusaruro w’imboga ukunze kuba mwinshi cyane cyane uw’ibitunguru, amashu na karoti turavuga ngo reka dushake uburyo bwo kujya tuwubika ntupfe ubusa”.

Nko ku bitunguru biyemeje ko bazajya babyumisha igihe umusaruro wabaye mwinshi cyane udafite isoko hanyuma bakabibika bakazabishyira ku isoko ryabonetse.

Bashinze uruganda nyuma yo kwigira ku bo muri Kenya

Musabyimana avuga ko igitekerezo cyo gushing uruganda cyaje nyuma y’urugendoshuri bakoreye muri Kenya.

Ati: “Twakoze urugendoshuri muri Kenya tureba uko abandi babikora, biba ngombwa ko natwe dutekereza uko twabishyira mu bikorwa. Twebwe igitunguru kizajya gisohoka mu ruganda uko cyakabaye ariko muri kiriya gihugu ho twabonye banabipfunyika mu bikombe ( Boîte de conserve) babikase nka salade, gusa twe twabonye ibyiza kurushaho ari ukubyumisha”.

Yakomeje asobanura uko bazarwifashisha agira ati: “Ni uruganda ruzajya rwumisha ibitunguru, ruzaba rufite n’icyumba gikonjesha kizajya kibika umusaruro w’imboga kugira ngo utangirika. Hari izindi mashini turimo gushaka zifite agaciro ka miriyoni 800, ku buryo twakongerera agaciro imboga zose”.

Yavuze kandi ko ubu barimo gushaka imashini zifite ubushobozi bwo kumisha toni 50 mu isaha imwe.

Hari umusaruro woherezwa mu mahanga

Iyi koperative ifitanye amasezerano na kompanyi zohereza umusaruro hanze y’Igihugu ku buryo zibagurira umusaruro cyane cyane imboga za “Brocoli”, imiteja n’avoka.

Musabyimana ati: “Hari n’abandi tugiye kugirana amasezerano kugira ngo tuge tubaha umusaruro w’urusenda n’intoryi bohereza hanze mu Buholandi”.

Ati: “Turateganya kuzajya dutunganya umusaruro wose w’abahinzi bo mu Karere ka Rubavu na Nyabihu, mu Bugesera ho binyuze muri kompanyi ya Cyohoha tuzaba tuhafite agashami kazajya kumisha umusaruro w’ibitunguru”.

Indi ntego bafite n’iyo gushaka imodoka zizajya zitwara umusaruro. Bizatuma boroherwa no kugera aho bateganya kugurishiriza umusaruro nko ku mipaka yose cyane cyane bagamije kwigarurira isoko rigari ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abagize KAIDU bishimira ko banahawe ikemezo cy’ubuziranenge kibemerera kohereza umusaruro hanze y’Igihugu.

Perezida w’iyi koperative Musabyimana arakangurira abandi bahinzi kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere kuko butanga umusaruro utubutse, yagaragaje ko nko ku bitunguru kuri hegitari basaruraho toni ziri hagati ya 35 na 40 ku mbuto ya kijyambere (Hybrid) mu gihe ku mbuto isanzwe hasarurwa toni 15, ku mashu basarura toni 45, iyo hahinzwe imbuto isanzwe umusaruro nturenga toni 15.

Ati: “Ubuhinzi iyo umuntu abwitayeho bumugeza ku iterambere rirambye”.

Yagarutse ku nyungu zo gukorera hamwe n’abandi muri koperative, avuga ko na we mbere yahingaga kuri ari zigeze kuri 5 ariko ubu ageze kuri hegitari 7, afite n’aho abandi bahinzi bakorera umurimashuri.

Agaragaza kandi ko guhinga kijyambere byamuteje imbere aho ubu agiye kuzuza umuturirwa mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu. Akunze guhinga amashu, ibitunguru karoti n’ibinyomoro, amashaza n’ibindi.

Abanyamuryango ba KAIDU barateganya gutaha uruganda rwabo mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2019.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here