Imibare y’abandura Covidi-19 ikomeje kwiyongera mu karere ka Rusizi ndetse na Kirehe /Rusumo aho kucyumweru tariki ya 21/6/2020 byatangajweko abagera kuri 26banduye iki cyorezo. nkuko byatangajwe Minisiteri y’ubuzima.ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC .

Dr .Nsanzimana Sabin yatangajeko muri aba barwayi 26 bagaragaye 18 ni abo mu karere ka Rusizi yatangaje 3 murabo ari abanyarwanda bavuye hanze bari bamaze iminsi bakurikiranwa 4 ni aba Bana numwe mubari bagaragayeho icyi cyorezo muminsi ishize naho 11 ni abagaragaye mu bipimo byafashwe hirya no hino muri aka karere ka Rusizi .

Mugukaza ingamba zo kurwanya kuri uyu wambere tariki 22 Kamena 2020 mu isoko ry’umujyi wa Rusizi riri mu nyubako ya RIC (Rusizi Investment Coorporation ) ,iri soko ryazindutse riterwamo imiti yica udukoko kugirango nkahantu hahutira abantu benshi birinde ko habaho ikwirakwizwa ry’iki cyorezo niigikorwa cyamaze amasaaha atatu nyuma yacyo imirimo y’ubucuruzi ikaba yakomeje nkuko bisanzwe kubabyemerewe

Bamwe mu baturage bo muri aka karere bahuza iterwa ry’umuti muri iri soko n’amakuru avugwako hari umwe mubacuruzi wagaragayeho ibimenyetso bya Corona virus

Ubuyobozi burasaba abaturage kutirara mu gihe bari gutera umuti ahahurira abantu benshi bidakuyeko ko ufite ubwandu adashobora kwanduza undi ,bityo bagasabwa kubahiriza amabwiriza bambaraneza agapfukamunwa basiga intera hagati y’umuguzi n’umucuruzi ndetse banakaraba intoki incuro nyinshi kugirango barusheho kurwanya inkwirakwizwa ryiki cyorezo bigaragako cyageze mubaturage benshi muri aka karere ka Rusizi

Mumpera za Gicurasi uyu mwaka nibwo akarere ka Rusizi katangiye kugaragaramo abanduye covid-19 ku mibare iri hejuru ugereranyije n’imibare y’abanduye yarisanzwe itangwa na Minisiteri y’ubuzima muri raporo ya buri munsi.

____________________

Yanditswe na Kidumu Elly

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here