Ku cyumweru tariki ya 24 ubwo abayisalamu basozaga igisibo gitagatifu cya Ramdan, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yafashe umusore w’imyaka 23 wari wibye ibikoresho mu musigiti.

Yabyibye abikuye mu musigiiti uherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro ajya kubihisha iwabo mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo.

Ibyo bikoresho byafashwe bigizwe n’indangururamajwi (Microphone), icyuma gikoreshwa mu kuvanga amajwi y’umuziki (Audio Mixer) n’imashini iringaniza umuriro mbere y’uko ugera mu byuma (Voltage stabilizer).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo uwo musore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi b’idini ya Islam i Rwamagana bavuga ko bibwe.

CIP Twizeyimana yagize ati “Yari asanzwe ari umukozi hafi y’umusigiti, ibyuma bimaze kubura na we yaburiwe irengero. Bahise bakeka ko ari we wabyibye baza gutanga ikirego hatangira iperereza.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko ubwo hari harimo gukorwa iperereza, abaturage batanze amakuru ko hari umwana urimo gushaka abakiriya bagura ibyuma bya muzika.

Ati “Abapolisi bamaze kumenya ko arimo kugurisha televiziyo bagiye aho aba nk’abakiriya baramufata, bihurirana ko hari andi makuru y’uko hari umwana urimo kugurisha ibyuma bya muzika. Bagiye aho uwo mwana aba barabihasanga ndetse uwafashwe yemera ko yabyibye i Rwamagana mu musigiti.”

Uwafashwe yavuze ko yinjiye mu musigiti ukinguye agakuramo ibyo byuma ariko televiziyo yo ngo yayibye ahandi hantu. Yinjiyemo nta bantu barimo kuko insengero n’imisigiti bifunze kubera COVID-19 bityo abayisilamu basengeraga mu ngo zabo.

Kugeza ubu uwafashwe ndetse n’ibikoresho yari yibye biri kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe bagitegereje ko abari baratanze ikirego baza kureba ibikoresho byabo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma uwo muntu afatwa, abasaba gukomeza ubufatanye barwanya ibyaha.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Ahobite news

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here