Umuhanzi wagize umumaro muri Gospel Gaby Kamanzi .

Twibukiranye neza ibikorwa byaranze Gaby n’ umurimo yakoze mu myaka ishize .



Incamake kuri Gaby

Gaby Kamanzi umuririmbyi ,umuramyi , icyamamare mu Rwanda. Ni umu Kristo wa ERC Kimisagara akaba ari mu batangijye Shekinah Worship Team itsinda rishinzwe kuramya no Guhimbaza Imana muri ERC Kimisaga.

Imiterere y’ ihariye ya Gaby
Abamuzi bavuga ko ari umuntu usabana , ukunda urwenya , ndetse ugira impuhwe .
Mu mwuga w’ uburirimbyi agira ikinyabupfura , aca bugufi ariko akanagira ikintu cyo gusasa inzobe iyo habayeho kuvuga ku ngingo runaka cyangwa gutanga ibitekerezo bye ku kiganiro .

Ni umuntu ugaragara nkaho akunda injyana cyane , ufite umutima n’ ugutwi kuryoherwa cyane

Ibintu bitatu bitakwibagirana kuri Gaby

1. Album ya Richard Nicky Ngendahayo

Iyi Album nimwe mu ma Album yubatse amateka mu Rwanda no kwisi hose . Iyi Album ikorwa , icyo gihe mu Rwanda hari sisitemi (system ) yo gukora indirimbo mu buryo bwa Digital

Gaby yakoze umurimo ukomeye wo ku kuririmba muririya album kuko yumvikana cyane mu nsubira majwi (refrain) kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza hafi kuya nyuma

2.Ibitaramo 99% Gaby yigeze kumara imyaka myinshi ari we muririmbyi rukumbi w’ umukobwa mbere gato ya Tonzi


Mu Rwanda twari dufite Gaby kamanzi nkumuhanzi kazi w’ umunyarwanda ukora Gospel . Urebye igihe cye mbere gato yaba Tonzi na Lilian Kabaganza ..

3. Indirimbo ye Amahoro

Ikimara gusohoka mu gihe cy’ ukwezi iyi ndirimbo yacuranzwe mu ma boite menshi , irimbwi nabantu batari abarokore ndetse iramamara igera kure



Ntiwabona uburyo wavuga uyu muhanzi wubatse amateka angana atyo mu gihe cyavuba muri Shyira amatsiko tuzageza ikiganiro tuzakorana na Gaby Kamanzi : Kanda hano urebe Video ya Amahoro ya Gaby kamanzi https://youtu.be/QDNaMXFNXNs

________

Ahobite250

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here