Piano The Groove man yakuvana he ku rwego uriho akagushyira he kurundi rwego muri muzika yawe (Inkuru mpamo Igice cya I)


Impera z’ Umwaka 2018 -2019 umwaka ukomeye w’akazi kuri Piano the Groove Man

Piano The Grooveman

Piano
Umugabo utuje (ingaragu) , uciye bugufi gusumba uko izina rye rizwi , ukora akazi ke nta bikabyo bamwe bakunze kumwita kizigenza wibihe byose uwo abahanzi batagira ingano baciye imbere, ababonesha imboni ze bazamuka abandi bazamukira ku birenge bye . Indirimbo ze zirwangwa nikirango (Jingle) Piano on the beat cyangwa Piano the groove man

Dore uko yakoze umuti ( ejo hashize)

Piano yakoze indirimbo nyishi zubakiye amazina abahanzi benshi bo mu Rwanda no mu karere akazi Piano yakoze muri Bridge Record na Super Level ntigashobora kwibagirana . Igihe imyidagaduro, cyane cyane muzika nyarwanda yavaga ku rwego rwo hasi ubona impinduka , icyo gihe aba producer bari bake bazwi kandi izina Piano ryari mu mazina ari mu bushorishori . Piano yagize uruhare mu kuzamura muzika nyarwanda ku rwego rusumba urundi kandi agira naho ayigeza , uwabihakana yaba yirengagiza indirimbo zitagira ingano kandi nyinshi yakoreye abahanzi benshi tutarondora amazina yabo muri iyi nkuru .


Ese Piano by’ ukuri ubwo yafataga akaruhuko yagarukanye iki muri Muzika?

Nubwo ukuri kurangirira mu biganiro abantu bamwe bavuze amagambo menshi mu ibura gato rya Piano , bamwe bavuga ibi abandi biriya kuko nkuko mubizi muri showbizz bashyushya inkuru , izabayeho nizitarabayeho , ibibi n’ibyiza kandi ni kamere muntu ariko ukuri nkuko Piano yabigarutse ho ni uko guhabanye ni uko byagiye bivuga yagize ati ” Kubura kwanjye muri muzika ntibyatewe nibi cyangwa biriya , kandi sinabitindaho gusa icyo nziko ni uko ngarukanye ubumenyi kandi nkaba nkiye gufasha abahanzi mu buryo butanga unusaruro kurusha uko mbere byari bimeze”

Tutiriwe kujya muri byinshi , birumvikana ko mubyo yagarukanye mu kazi ke ko gutunganya muzika harimo n’ubumenyi (Skills) kubijyanye na porodagisheni (production) .

Ni iyihe mpamvu nyakuri Ese Piano ntagikorana n’ibifi binini (aba stars cyane ) ?

Igisubizo ni baracyakorana ariko Dore Impamvu 2 nyamukuru yatangarije ahobite250 mu gice cya mbere cy’ iyi nkuru

Icya mbere ni abanzi ubwabo , yagize ati “cyera hari inzu zitunganya muzika nkeya (studio) kandi ba nyirazo wasangaga hari aho bagonganira n’abahanzi twe twabaga turi abakozi kandi dushinzwe gukora indirimbo ibindi bikaba hagati y’ Inzu (studio) n’ umuhanzi muri zo sitarago (struglles) abanzi banyuzemo byaje kugera aho benshi bikorera ama studio yabo bwite mu mago yabo bivuga ko benshi bifitiye ama studio naba producer babakorera iwabo nagarutse ari uko bimeze kandi birumvikana ntibaza hano ngo dukorane mbace amafrw kandi bifitiye studio batishura ”

Impamvu ya kabiri ni gahunda nshya n’Intego ya piano ubwe yagize ati “Njye ubu nagatukanye intego yo gufasha umuhanzi indirimbo ye nkayitondera igasohoka ifite kwalite (quality) kurusha cyera kuko na program twakoreshaga icyo gihe ubu zisumbuyeho . Ikindi wasanga abahanzi baza bihuta cyane mfite akazi kenshi mu byukuri ugasanga ngize nizo stress ariko ubu sinkorera kuri stress nihaye gahunda yo gukora mu gihe gikwiye kandi cyihuse nkaba maze gukora ibisabwa byose kugira ngk indirimbo igere kuri nyirayo imeze neza kandi ntamutindanye.”


Uyu mwaka n’ Ejo hazaza ha Piano

Ubwo yagarukaga mu kazi ke Piano yaje afite undi murongo w’akazi . Mu biganiro yakoranye n’ Itangazamakuru 2018 mu mpera ndetse n’intangiriro ya 2019 Piano yaje avuga ko hari umusanzu yumva agiye gutanga mu muziki ari uwo gufasha abahanzi nkuko yabigenje cyera .

Imigambi ya The Groove studio na Piano , mu kuzamura muzika .


Ubu Piano yagurutse neza muri muzika kandi afite imbaraga nyinshi , nakazi karagenda neza . Akorera mu nzu (studio) yitwa The groove sound muri Team nziza ari kumwe na Dj Theo Twahirwa wabaye umujyanama (Manager) w’abahanzi benshi bakaba bahagaze neza . Bafiye studio inyamirambo kandi abahanzi bamaze gukorana nabo bavuga ko studio yabo ifite umurongo mwiza wo kwubaha akazi , umunyempano yaba azamutse cyangwa akiri ku rwego rwo hasi , icyamamare cyangwa itsinda (choir ,worship team)

Team igizwe na Piano na Dj Theo


Umwe mu bantu bamaze gukorana niyi Team ya Piano na Dj Theo Twahirwa bavuga ko muri The groove sound gahunda ni gahunda kandi bari pro. Yagize ati , aba bagabo bashyize umutima wose ku bakiliya babo kandi baragufasha muri production na promotion iyo uhageze ugakorana nabo bakugeza aho utatekerezaga .

Mu gice cyacu cya II cy’ iyi nkuru tuzabagezaho byinshi kuri gahunza bafite zo gukora ibikorwa byo kuvumvura impano mu bakiri bato , umushinga wagutse bafiteye abanyempano tuzabakusanyiriza kandi ubuhamya , n’indirimbo by’abanyempano bamaze guca muri The groove sound

Uganye iyi studio , wabasanga mu biryogo ku muhanda uva ku musigiti ugana ahazwi nko kubisima

Igice cya mbere cy’ iyi nkuru cyanditswe na : Nelson Mucyo (ahobite250)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here