Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ikipe ya APR FC,Maj Gen Mubarakah Muganga, iyi kipe yatangaje ku munsi w’ejo ko bemeye ubusabe bw’ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports FC, bwo kongera kubatiza rutahizamu Sugira Ernest mu gihe cy’umwaka.

APR FC yagize iti “Dushingiye ku ibaruwa mwatwandikiye tariki ya 03/10/2020 mudutira abakinnyi, twishimiye kubamenyesha ko nkuko mwabidusabye tubatije Sugira Ernest muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021, ni ukuvuga kugeza tariki ya 04/07/2021 kugira ngo anarusheho kuzamura impano ye y’umupira w’amaguru.

Nanone nkuko bisanzwe, duhaye uburenganzira impande zombi kuganira ibirebana n’ibyifuzo by’umukinnyi utijwe hagamijwe ko akora yishimye. Aramutse agurishijwe mbere y’igihe yatijwe kitararangira, ku giciro cyatanzwe twumvikanye ko mwahabwa 50% natwe tugasigarana 50% y’ibyaba byamutanzweho.

Uyu mukinnyi akimara kumenya aya makuru, yagaragaje ko yishimiye kongera gukinira ikipe ya Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza mu mwaka w’imikino ushize mbere y’uko Covid-19 ihagarika imikino.

Yagize ati “Mvuye mu maboko meza ngiye mu yandi meza ,ni step nziza yo kwishimira muri carriere yange y’umupira w’amaguru.Season 2020–2021 nd’umukinnyi wa RAYON SPORT kandi nishimiye kongera gukorana namwe .”


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here