Niyobuhungiro Jean Francois yarangije amashuri yisumbuye muri 2017 mu karere ka Rubavu.

Mu gushaka kumenya neza niba M2U yonyine ariyo izamufasha akagera ku ndoto ze twamwegereye abidutangariza muri aya magambo” Oyaaaa ! Njye ntabwo nicara gusa kuva mu gitondo kugeza saa yine mba ndi gucuruza M2U nyuma nkajya gutera ikiraka muri Secretaria naho nkahava ngaruka muri M2U ubundi nkataha nka saa yine z’ijoro abantu bashize mu muhanda, narabyiyemeje kandi ushaka inka aryama nka yo kuba narabyiyemeje rero mbona ntacyo bizantwara”.

Jean Francois Niyobuhungiro ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko warahiye kutazashaka akazi ka Leta cyangwa ngo agategereze mu gihe hari ibindi yakora. Nyuma yo kumva imyumvire ndetse n’intego afite twashatse kumenya uko yumva azabikora ndetse n’ibyo abona bizamufasha kugera ku ntego ze, tugirana nawe ikiganiro abidutangariza muri aya magambo:

“Ubusanzwe njye nakuze numva icya mbere ari uko nakora ibintu nigengaho, ibintu mbona ko bitazangiraho ingaruka cyangwa imbogamizi, nakuze numva ko umuntu wikorera afite byinshi atandukaniyeho n’abandi kuko icya mbere arigenga kandi afite byinshi yahindura ndetse akabihindurira igihe ashakiye so rero nkimara kubimenya narize nk’abandi ndarangiza ariko mpitamo gukurikiza inzozi zange. Bizamfasha njye ndifuza no kwiga kaminuza kandi niyishyurira ntavuna ababyeyi byose mbyikorera”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here