Jidenna Theodore Mobisson uri mu bahanzi bakomeye, agiye kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2019.

Jidenna ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Amerika no ku Isi, uyu musore w’Umunyamerika afite inkomoko muri Nigeria ariko wavukiye muri Amerika. Ubusanzwe yitwa Jidenna Theodore Mobisson.Kuri ubu akaba afite Album nshyashya yise #85toAfrica iriho indirimbo nka Tribe , Worth the Weight (yanakoranye na Seun Kuti) nizindi zitandukanye.

Mu muziki we yibanda ku njyana za Hip hop na Afrobeat akaba ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’uzitunganya.

Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye barimo Janelle Monáe babanye muri label ya Wondaland, Kendrick Lamar, Issa Rae, Imohimi, Unuigbe n’abandi batandukanye bakomeye.

Jidenna aherutse gushimagiza Maraphones , telephone zatangiye gukorerwa mu Rwanda.

Jidenna yashimye byimazeyo uruhare rw’u Rwanda mu kuzamura ikoranabuhanga avuga ko ari ishema kuba aricyo gihugu cya mbere muri Afurika cyatangiye gukorerwamo telefoni zigezweho.

Uyu muhanzi abicishije ku rubuga rwa  Twitter yanditse  yagaragaje ko ari amateka akomeye akozwe n’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati “Amateka ari gukorwa. U Rwanda ruri gukora telefoni zigezweho za mbere zikorewe muri Afurika. Birarenze. Mara Phones.”


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here