Keza Shakila ufite impano yo kubyina injyana zigezweho, agiye kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku butumire bw’umuherwe Bill Gate.

Keza, ni umwana w’ umukobwa ufite imyaka itandatu wavukiye mu muryango uciriritse ku buryo nyuma waje no kubura amafaranga yo kumurera maze biba ngombwa ko Itorero rya nyina wa Sherrie Silver wamenyekanye mu kubyinira ibyamamare, rimushakira umubyeyi umurera.

Uyu mwana w’ umukobwa Keza wiga mu kiburamwaka agiye kwerekeza muri Amerika mu gikorwa cyo gutanga ibihembo ku bahanzi batandukanye babyina kikaba cyarateguwe na Bill Gates.

Bikaba biteganyijwe ko Keza na Nakabonye Providence nk’umubyeyi umurera, bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki ya 25 Nzeri 2019.

Uyu mubyeyi w’imyaka 41 utuye mu Murenge wa Nyakabanda,Akarere ka Nyarugenge akaba yaratangiye kurera Keza guhera mu 2017, yemeza ko bishimiye cyane kuba bagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhura na Bill Gates.

Aragira ati “ Byaranshimishije cyane kuko numva abantu bavuga ko Amerika ari ahantu hahenze kandi sindahagera, kuba rero mpora numva abantu bahavuga ko ari heza nanjye mfite amatsiko menshi yo kujya kuhareba.”

Arakomeza agira ati” njye na Keza twashimishijwe cyane no kuba tuzabonana na Bill Gates kuko atari buri wese ugira ayo mahirwe”.

Ati “ Mbere ibintu byo kubyina sinabihaga agaciro ariko natangiye kubona ko bishobora gufasha abantu nyuma yo kubona amafaranga menshi ubwo twajyaga muri Zanzibar, bakamuha amafaranga kubera kubyina.”

Akomeza ashimira Sherrie Silver wababaye hafi, akabitaho mubyo bakenera buri munsi kugeza nubwo abubakiye inzu.

Si uyu Keza Shakila gusa Sherrie Silver afasha, anafite abandi bana batatu babaga mu muhanda afasha babana n’uyu mubyeyi Nakabonye Providence bo bakaba barahisemo gukina umupira.

Uyu mwana w’ umukobwa akaba yaragiye kubyina kuri Club Rafiki ibi bikaba aribyo yahisemo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here